Kuri uyu wa gatanu tariki 24 Ukwakira 2025 harakinwa imikino y’umunsi wa kabiri wa Shampiyona y’u Rwanda ya Volleyball mu bagabo n’abagore, imikino itatu yose ikinwa irabera muri Petit Stade i Remera.
Imikino ibiri mu bagore niyo iri bubanze gukinwa, saa cyenda z’umugoroba Kepler WVC irakina na EAUR WVC naho saa kumi n’ebyiri z’umugoroba RRA VC irakina na Police WVC.
Mu bagabo Gisagara VC y’umutoza Yakan Guma Lawrence irisobanura na Kepler VC y’umutoza Jean Patrice Ndaki Mboulet saa mbiri z’ijoro (8:00).
Ku munsi wa mbere wa Shampiyona Gisagara VC yabashije kubona amanota abiri iyakuye mu menyo ya EAUR VC kuko byasabye iseti ya kamarampaka naho Kepler VC yabonye amanota atatu adashidikanywaho nyuma yo gutsinda REG VC amaseti 3-0 iyihutishije cyane.


