Volleyball: RRA yasinyije abakinnyi bane bashya, yongerera amasezerano abakinnyi babiri

Ikipe ya RRA ikina ikiciro cya mbere mu bagore yasinyishije abakinnyi bane (4) barimo abanyarwanda batatu bavuye muri Wisdom School Acess n’umukinnyi umwe uvuye muri Sudan y’Epfo naho abandi babiri bongera amasezerano.

Abakinnyi bashya basinye barimo umunya-Sudan y’Epfo Madut Abuk Wol Ngong ukina nk’umwataka Left attacker) ndetse n’abanyarwanda batatu barimo Ndagijimana Nancy ukina nka setter, Uwase Hygette ukina nka fixeuse na Umuhuzanase Dior ukina nka libero bose bavuye muri Wisdom School.

Aba bakinnyi bose bakaba bari bamaze igihe bakorera imyitozo muri RRA VC ndetse bakaba baragaragaye mu mikino ya Medwell Pre-Season Volleyball Tournament iheruka kuba mu mpera z’icyumweru gishize.

Abakinnyi bongereye amasezerano barimo umunya-Zimbabwe ukina nka setter Tembo Jennifer ndetse n’umunya-Nigeria ukina yataka Ukpabi Elisabeth Ijeoma.

Perezida wa RRA VC, Uwitonze Jean Paulin yashimiye abakinnyi bose bahisemo gukinira iyi kipe ndetse abashishikariza kubaha indangagaciro z’ikipe no gukorera hamwe mu guhesha ishema ikipe.

Perezida Uwitonze yagize ati,”Turabasaba kurangwa n’imyitwarire myiza haba mu kibuga no hanze yacyo. Nimukorera hamwe nk’ikipe imwe kandi mugaharanira intsinzi mufatanyije, nta gushidikanya ko muzegukana ibikombe.”

Shampiyona y’u Rwanda y’ikiciro cya mbere mu bagore iratangira kuri uyu wa gatanu tariki 17 Ukwakira 2025, gusa RRA VC izakina umukino wayo wa mbere kuri uyu wa gatandatu tariki 18 Ukwakira icakirana na Ruhango WVC.

Umuhuzanase Dior yasinyiye RRA VC avuye muri Wisdom School
Umunya-Sudan y’Epfo Madut Abuk Wol Ngong yasinyiye RRA VC
Ndagijimana Nancy wakiniraga Wisdon School yasinyiye RRA VC
Uwase Hygette wakiniraga Wisdom School yasinyiye RRA VC
Tembo Jennifer yongereye amasezerano muri RRA VC
Ukpabi Elisabeth Ijeoma yongereye amasezerano muri RRA VC