Kuri uyu wa gatandatu tariki 6 Ukuboza 2025 hakinwe imikino ya nyuma yashyize akadomo ku mikino ibanza/igice cya mbere (Phase 1) ya Shampiyona y’u Rwanda ya volleyball mu bagore n’abagabo. Shampiyona yatangiye tariki 17 Ukwakira 2025.
Mu bagabo hakinwaga imikino y’umunsi wa 8 (Round 8), ku wa gatanu KVC yatsinze RP Ngoma amaseti 3-0 (29-27, 25-21, 25-16) mu mukino wabereye muri Ecole Notre Dame Des Anges.
Mu yindi mikino yakinwe kuri uyu munsi yabereye muri Petit Stade i Remera, REG VC yatsinze APR VC amaseti 3-2 (25-16, 18-25, 19-25, 25-14, 15-11). Uyu mukino wongeye kuzamura ikizere kuri REG nyuma yo gutakaza imikino yose y’amakipe ahatanira igikombe cya Shampiyona arimo Gisagara, Kepler na Police VC.
REG itarifite kapiteni wayo Akumuntu Kavalo Patrick yafatiranye kutaba mu mukino kw’abakinnyi ba APR itarifite libero wayo wa mbere Masabo Bertin n’umukinnyi ukina inyuma Hakeem Mukaila iyitsindira ku iseti ya 5.
Undi mukino wakinwe ku wa gatanu warangiye Police VC itsinze Kepler amaseti 3-2 (19-25, 25-18, 25-17, 19-25, 15-13). Uyu mukino wari wagoye cyane abakinnyi b’ingenzi ba Police barimo Makuto Elphas ntiwabujije Police VC gutsinda ibikesha block iri ku rwego rwo hejuru y’abakinnyi bayo bo hagati barimo Sibomana Placide “Madison” na Rwanyonga Alexis wiragaraje muri uyu mukino.
Imikino yakomeje ku wa gatandatu muri St Famille, Gisagara VC yatsinze Kirehe VC amaseti 3-0 (25-22, 25-19, 25-10). Gisagara yakinnye uyu mukino ibizi neza ko niwutsinda biyihesha kurangiza igice cya mbere cya Shampiyona ari iya mbere.
Gisagara VC n’ubundi yahabwaga amahitwe menshi yo gutsinda uyu mukino dore ko Kirehe ariyo kipe muri shampiyona yaritaratsinda umukino n’umwe ndetse itarabasha no kubona inota rimwe muri Shampiyona.
Indi mikino yakinwe kuri uyu munsi yarangiye EAUR VC itsinze RP Ngoma amaseti 3-1 (22-25, 25-18, 25-23, 25-22) naho Police itsinda KVC amaseti 3-0 (25-18, 25-13, 25-16).
Muri rusange igice cya mbere cya Shampiyona cyarangiye Gisagara VC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 20, ikurikirwa na APR VC na Kepler VC zifite amanota 19, Police VC yarangirije ku mwanya wa kane n’amanota 18, REG VC irangiriza ku mwanya wa gatanu n’amanota 13, EAUR VC ifata umwanya wa gatandatu n’amanota 10, KVC irangiriza ku mwanya wa karindwi n’amanota 7, RP Ngoma ni iya munani n’amanota 3 naho Kirehe VC niyo ya nyuma, ntanota na rimwe yabonye.
Mu kiciro cy’abagore hakinwe imikino 3 y’umunsi wa 7 ariyo yashyize akadomo ku mikino ibanza (Phase 1) ya Shampiyona.
Ku wa gatanu tariki 5 Ukuboza 2025 hakinwe umukino umwe wabereye muri Petit Stade wahuje APR na RRA, uyu mukino warangiye APR itsinze RRA amaseti 3-0 (21-25, 21-25, 12-25).
Gutsinda uyu mukino byahesheje APR kurangiza imikino ibanza idatsinzwe na rimwe ndetse idatakaje n’inota na rimwe muri Shampiyona.
Indi mikino yakinwe ku wa gatandatu muri St Famille, Kepler yatsinze RP Huye amaseti 3-0 (25-11, 25-18, 25-21) naho Police itsinda Ruhango amaseti 3-1 (25-6, 20-25, 25-7, 25-5).
Muri rusange igice cya mbere cya Shampiyona cyasojwe APR iyoboye urutonde rw’agateganyo n’amanota 18 mu mikino 6, Police ni iya kabiri n’amanota 14, Kepler ni iya gatatu n’amanota 12, RRA ni iya kane n’amanota 10, EAUR ni iya gatanu n’amanota 6, RP Huye ni iya gatandatu n’amanota 3 naho Ruhango ni iya nyuma ntanota na rimwe ifite.
Muri rusange igice cya mbere cya Shampiyona mu bagabo gisojwe hakinwe imikino 36, ikinirwa ku bibuga bine birimo Petit Stade, St Famille, Gisagara Gymnasium na Ecole Notre Dame des Anges.
Mu bagore hakinwe imikino 21 ikinirwa ku bibuga bibiri aribyo Petit Stade na St Famille.
Biteganyijwe ko Shampiyona y’u Rwanda izagaruka muri Mutarama 2026.


