Ikipe ya Kepler VC yatsinze REG VC amaseti 3-0 mu mukino wabimburiye indi y’umunsi wa mbere wa Shampiyona ya Volleyball.
Kuri uyu wa gatanu tariki 17 Ukwakira 2025 nibwo Shampiyona y’u Rwanda ya volleyball 2025-26 yanzitse hakinwa umukino umwe wahuje REG y’umutoza Mugisha Bavuga Benon na Kepler VC y’umutoza Jean Patrice Ndaki Mboulet.
Umukino warangiye Kepler itsinze amaseti 3-0, yatsinze iseti ya mbere ku manota 25-21, yisubiza iseti ya kabiri ku manota 25-18, mu iseti ya 3 REG yagerageje kubura umutwe ariko n’ubundi itsindwa ku manota 27-25.
REG VC ni ikipe iri kugorwa cyane no kuba ari ikipe nshya kuko uhereye ku mutoza kugera ku bakinnyi bane babanza mu kibuga bose ni bashya, ibi bituma ikipe irangwa n’amakosa menshi.
Shampiyona y’u Rwanda ya volleyball mu bagabo irakomeza kuri uyu wa gatandatu, Police VC ikina na Kirehe VC saa tanu z’amanywa naho Gisagara VC ikine na EAUR VC saa kumi n’imwe z’umugoroba, imikino yombi izabera muri Peti Stade i Remera.