Kuva kuri uyu wa gatanu tariki 7 Ugushyingo 2025 hakinwe imikino 5 y’umunsi wa 4 w’imikino ibanza ya Shampiyona (Phase 1, Round 4) y’u Rwanda ya volleyball mu bagabo, imikino yose yabereye mu nzu y’imikino (Gymnasium) iherutse kuzura yubatswe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ingufu, REG, iherereye St Famille mu mujyi wa Kigali, akarere ka Nyarugenge.
Iyi mikino niyo ya mbere y’amarushanwa y’umukino uwo ariwo wose yaribereye muri gymnase ya St Famille.

Imikino yatangiye ku wa gatanu, REG VC y’umutoza Mugisha Bavuga Benon ikina na Police VC y’umutoza Musoni Fred.
REG VC yatangiye neza uyu mukino itsinda Police VC iseti ya mbere ku manota 25-23.
Mu iseti ya kabiri, Police yakomeje kugorwa na resebusiyo (Receptions) cyane cyane ku mukinnyi wayo Niyonkuru Gloire byatumye umutoza afata umwanzuro ukomeye wo kumusimbuza umukinnyi ukiri muto Ishimwe Patrick wageze muri iyi kipe umwaka ushize nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye mu Ishuri ry’Indatwa n’Inkesha riherereye i Butare (Groupe Scolaire Officiel de Butare).

Ishimwe akimara kujyamo yakoze ibyari byananiye Niyonkuru bituma Police yongera kugaruka mu mukino ndetse itwara iyi seti ku manota 25-18 mbere yo gutwara iseti ya gatatu y’umukino n’iseti ya kane y’umukino zombi ku manota 25-21.
Uyu mukino warangiye Police VC yari yatsinzwe na Gisagara VC ku munsi wa 3 wakiniwe i Gisagara yimaze agahinda yegukana amanota 3 nyuma yo gutsinda REG amaseti 3-1.
Muri uyu mukino REG yagowe n’ibintu bibiri by’ingenzi birimo urwego rwo hasi rwo kwataka rw’abakinnyi bayo babishinzwe barimo Nicholas Matui na Akumuntu Kavalo Patrick kuko babafataga cyane, byajyanaga na Ntaneteri Crispin usaranganya imipira (Passeur) utari mwiza kuri uyu mukino, bagize ngo bamusimbuje Mugabo birushaho guhumira ku murari.
Imikino y’umunsi wa kane yakomeje ku wa gatandatu tariki 8 Ugushyingo 2025 hakinwa imikino 4.
Gisagara VC yatangiye ikina na RP Ngoma ndetse ibasha kwegukana amanota 3 nyuma yo gutsinda amaseti 3-0 (25-15, 25-20, 25-14).

Kugeza aho shampiyona igeze Gisagara ikomeje kuba ariyo kipe yonyine itaratsindwa umukino n’umwe muri Shampiyona y’uyu mwaka, imaze gukina imikino 4 kandi yose yarayitsinze n’ubwo itayoboye urutonde rwa Shampiyona kuko itabashije kubona amanota 3 ku mukino wa mbere yatsinzemo EAUR amaseti 3-2 ndetse ikaba irushwa umukino umwe na Kepler VC iyoboye urutonde rwa Shampiyona kugeza ubu.
Undi mukino wahuje Kepler na KVC warangiye Kepler ibonye amanota 3 nyuma yo gutsinda amaseti 3-1 (25-16, 23-25, 25-18, 25-21).

KVC yagaragaje kwihagararaho ibifashijwemo muri uyu mukino ndetse ibasha kubona iseti ariko gutsinda byo birananirana.
Undi mukino wahuje REG yari yaraye itsinzwe ndetse n’ikipe ya Kirehe. Uyu mukino warangiye REG itsinze amaseti 3-1 (25-12, 18-25, 25-15, 25-11) biyiha kwegukana amanota 3.

Umukino washyize akadomo ku y’indi ni uwahuje EAUR na APR. Uyu mukino warangiye APR yitwaye neza itsinda EAUR amaseti 3-0 (25-23, 25-14, 25-22) mu mukino APR VC yari hejuru mu buryo bwose bushoboka mu mukino.

Ibi byatumye EAUR iba ariyo kipe yonyine itarabashije kubona byibuze iseti mu mukino y’umunsi wa 4 wa Shampiyona y’u Rwanda ya Volleyball mu bagabo.
Ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona, Kepler irayoboye n’amanota 12 mu mikino 5, ikurikirwa na Gisagara VC ifite amanota 11 mu mikino 4 naho Police iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 9.
KVC na Kirehe VC nizo zikiri izanyuma ku rutonde rwa shampiyona ndetse n’izo kipe zitarabasha kubona inota na rimwe muri uyu mwaka.


