Volleyball: Police WVC yatsinzwe na Kepler WVC yisanga mu gahinga ka Yihande

Umutoza Siborurema Florien wa Kepler mu byishimo nyuma yo gutsinda Police

Ikipe ya Kepler yatsinze ikipe ya Police amaseti 3-0 mu mukino wa kane w’imikino ya 1/2 ya kamarampaka mu kiciro cy’abagore bituma haziyambazwa umukino wa gatanu kugira ngo rubone gica.

Uyu mukino wakinwe kuri uyu wa gatatu tariki 25 Werurwe 2026 muri Petit Stade i Remera, wagiye gukinwa Police iri imbere mu ruhererekane rw’imikino ya kamarampaka n’intsinzi 2-1.

Ibi bivuze ko Police y’umutoza Hatumamimana Christian yasabwaga gutsinda umukino wo kuri uyu wa gatatu igahita isanga APR ku mukino wa nyuma ariko ntabwo byayikundiye kuko yatsinzwe na Kepler.

Uyu mukino watangiye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba watangiye Kepler y’umutoza Siborurema Florien koko ikina nk’ikipe yaribizi ko nitsindwa irahita isezererwa, yatangiranye imbaraga nyinshi nk’uko byanayiranze cyane muri iyi mikino ya kamarampaka.

Kepler yatwaye iseti ya mbere ku manota 25-18, itwara iseti ya kabiri ku manota 25-19 ndetse yongera no gutwara iseti ya gatatu ku manota 25-21, umukino urangira Kepler itsinze amaseti 3-0.

Kepler mu byishimo byinshi nyuma yo gutsinda Police amaseti 3-0

Kepler yarangije Shampiyona ari iya kabiri na Police yarangije Shampiyona ari iya gatatu zahise zinganya intsinzi z’imikino 2-2 bivuze ko hagomba kwiyambazwa umukino wa 5 ari nawo ugomba kuba uwa nyuma, ikipe izava muri izi ebyiri ikazahura na APR yamaze kugera ku mukino wa nyuma isezereye RRA.

Umukino wa gatanu uzaba ku wa gatandatu tariki 28 Werurwe 2026.

Kepler yafashijwe cyane muri uyu mukino no kugira resebusiyo (Receptions) ndetse no kugarura imipira yatakagwa n’abakinnyi ba Police neza (Good defence), ibi nibyo byafashaga kapiteni wayo Uwera Lea usaranganya imipira (Setter) kuyisaranganya neza ku bakinnyi be bagakora amanota.

Binta Fatoumata Bah usanzwe ukinira Kepler yongeye kuba inyenyeri kuri uyu mukino by’umwihariko muri serivisi (Serving) ze zagoraga cyane ikipe ya Police.

Binta yongeye kugora Police 

Makuto Violet nawe yabaye mwiza cyane kuri uyu mukino afasha Kepler mu kwataka ndetse yagiye akora amanota menshi.

Makuto yagoye cyane Police cyane cyane mu kwataka

Ku ruhande rwa Police, yagowe cyane na resebusiyo (Receptions) ndetse no kuba umukinnyi wayo w’imena Meldinah Sande atarari mu mukino nyuma yo kumwugarira (Defending) neza inshuro nyinshi ndetse no kumuteraho imipira myinshi bamuseriva ikamunanira biri mu byatumye ava mu mukino.

Sande usanzwe ufasha Police ntabwo yari mwiza mu mukino

Ibi byatumye usaranganya imipira muri Police (Setter) Ndagijimana Iris yisanga agomba guha imipira myinshi Ainembabazi Catherine nawe utatanze umusaruro uhagije nk’uko byari bikenewe mu kwatwaka.

Ainembabazi ntiyabaye mwiza cyane nk’uko Police yarimukeneye
Abafana ba Police baguye mu kantu nyuma yo gutsindwa amaseti 3-0 barushwa.

Kwisanga/kugera mu gahinga ka Yihande: Uyu mugani bawuca iya babonye umuntu uri mu kaga yabuze epfo na ruguru. Mu bihe nk’ibi niho Police WVC yisanze kuri uyu mugoroba.