Kepler WVC yatsinze EAUR WVC amaseti 3-0 naho Police WVC itsinda RRA mu mikino y’umunsi wa kabiri (Round) ya Shampiyona y’u Rwanda ya Volleyball mu bagore.
Kuri uyu wa gatanu tariki 24 Ukwakira 2025 habaye imikino ibiri y’umunsi wa kabiri wa Rwanda National Volleyball League mu bagore yombi yabereye muri Petit Stade i Remera.
Umukino wabimburiye indi wahuje Kepler y’umutoza Siborurema Florien na EAUR y’umutoza Uwimana Abdoulkarim, watangiye saa cyenda z’umugoroba.
Kepler yakinaga umukino wayo wa kabiri muri Shampiyona yitwaye neza itsinda EAUR yakinaga umukino wayo wa mbere amaseti 3-0 (25-21, 25-17, 25-22).
Ku mukino wa mbere Kepler yatsinzwe na APR WVC amaseti 3-1.
Undi mukino wabaye kuri uyu munsi wahuje ikipe y’Ikigo cy’Igihuhu Gishinzwe Imisoro, RRA VC n’ikipe ya Polisi y’u Rwanda, Police VC.
Uyu wari umukino wa kabiri wa Shampiyona kuri Police y’umutoza Hatumimana Christian naho kuri RRA y’umutoza Mutabazi Elie wari umukino wa mbere.
Police yakinnye uyu mukino idafite Ndagijimana Iris usanzwe ari umukinnyi wa mbere usaranganya imipira (Passeuse) ahubwo Teta Zulfath niwe wakinnye umukino wose.
Ku ruhande rwa RRA umutoza yari yagiriye ikizere Ndagijimana Nancy ukina nka passeuse amubanza mu kibuga ariko yamusimbuje mu iseti ya mbere kuko umusaruro wari muke ashyiramo Tembo Jennifer usanzwe ubanzamo.
Mu zindi mpinduka Mutabazi yakoze ni uko yakinishije cyane Aloysie ukina nk’umwataka imbere ya Madut Abuk Wol Ngong uturuka muri Sudani y’Epfo uherutse gusinyira iyi kipe.
Police yatangiye neza itwara amaseti abiri ya mbere y’umukino biyoroheye, amaseti yombi yayatwaye ku manota 25-15.
Mu iseti ya gatatu y’umukino RRA yagerageje kuzanzamura umutwe ndetse igenda imbere ya Police bigera aho amakipe yombi anganya amanota 24-24 byatumye hiyambazwa kuba hajyamo amanota 2 y’ikinyuranyo ngo haboneke ikipe itwara iyi seti.
Teta yagiriye ikizere Meldinah Sande maze imipira yose arayimuha, uyu munya-Kenya nawe ntiyatengushye Police kuko yayikoreye amanota yatumye yegukana iyi seti ku manota 28-26.
Umukino muri rusange warangiye Police itsinze RRA amaseti 3-0 biyiha gukomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona n’amanota 6.
Undi mukino w’umunsi wa kabiri uteganyijwe kuri uyu wa gatandatu, ukazahuza APR WVC na Ruhango WVC saa sita z’amanywa.






