Volleyball: Police WVC na RRA WVC zabonye amanota atatu muri Shampiyona (+Amafoto)

Ikipe ya Police ya volleyball mu bagore yitwaye neza itsinda RP Huye amaseti 3-0 biyiha kubona amanota 3 ya mbere muri Shampiyona ya Volleyball y’u Rwanda mu bagore naho RRA itsinda Ruhango amaseti 3-0 nayo ibona amanota 3.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 18 Ukwakira 2025 hakinwe imikino ibiri ya Round ya 1 mu mikino ibanza muri Shampiyona y’u Rwanda ya volleyball mu bagore yahuje Police WVC na RP Huye ndetse na RRA yakinnye na Ruhango, imikino yombi yabereye muri Petit Stade i Remera.

Uyu wari umunsi wa kabiri wa Round ya 1 nyuma y’umukino wabaye kuri uyu wa gatanu tariki 17 Ukwakira warangiye APR WVC itsinze Kepler WVC amaseti 3-1.

Police y’umutoza Hatumimana Christian yitwaye neza mu mukino wayo itsinda RP Huye y’umutoza Rurangangabo charles amaseti 3-0 (25-12, 25-16, 25-13).

Muri uyu mukino Police yakoresheje abakinnyi benshi badasanzwe babanzamo nyuma y’iseti ya mbere ariko ntibyababujije gutsinda RP Huye bigaragara ko igifite byinshi byo gukosora cyane ko n’umwaka ushize w’imikino wa Shampiyona warangiye iyi kipe ntamukino n’umwe ibashije gutsinda.

Police WVC
RP Huye

Undi mukino wahuje ikipe y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imisoro n’Amahoro, RRA VC itozwa na Mutabazi Elie na Ruhango VC itozwa na Gatete Jean Claude.

Uyu mukino warangiye RRA itsinze Ruhango amaseti 3-0 (25-21, 25-21, 25-16), ukaba ari nawo mukino washyize akadomo kuri Round ya 1 y’imikino ibanza ya Shampiyona y’u Rwanda ya Volleyball mu bagore.

Ruhango

Round ya 2 izakinwa kuva ku wa gatanu tariki 24 Ukwakira 2025, RRA ikina na Police, imikino ikomeze ku wa gatandatu tariki 25 Ukwakira APR ikina na Ruhango naho Kepler ikine na EAUR.