Kuri uyu wa gatatu tariki 25 Werurwe 2026 muri Petit Stade hategerejwe umukino wa kane wa 1/2 ugomba guhuza ikipe ya Police na Kepler saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ushobora gusiga Police isanze APR ku mukino wa nyuma w’imikino ya kamarampaka (Playoffs) mu kiciro cy’abagore.
Uyu mukino urajya gukinwa mu gihe Police y’umutoza Hatumimana Christian iyoboye uruhererakane rw’imikino ya kamarampaka n’imikino 2 yatsinze mu gihe Kepler yatsinze umukino umwe.
Ibi bivuze ko mu gihe Police yatsinda umukino wo kuri uyu wa gatatu yahita yerekeza ku mukino wa nyuma kuko yaba yujuje intsinzi 3 mbere ya Kepler nk’uko biba biteganyijwe ko haba hagomba gukinwa imikino 5, hanyuma ikipe itanze indi gutsinda imikino 3 ikaba ariyo yegukana intsinzi muri rusange.
Ku ruhande rwa Kepler y’umutoza Siborurema Florien irasabwa gutsinda uyu mukino bubi na bwiza kugira ngo haziyambazwe umukino wa gatanu, bitagenze uko Kepler yahita isezererwa bidasubirwaho.
Mu mateka ya Kepler kuva yatangira gukina amarushanwa muri rusange mu Ukwakira 2024 yakomeje kuba ikipe yagoraga Police cyane ku buryo n’ubwo yari ikipe nshyashya ariko ntibyayibuzaga byibuze kubona iseti n’ubwo gutsinda uyu mukino byari byarabaye amateka.
Amateka ajya guhinduka byose byari muri uyu mwaka w’imikino ubwo tariki 6 Gashyantare 2026 Kepler yatsindaga Police amaseti 3-1 mu mukino wo kwishyura wa Shampiyona wabereye muri Petit Stade, biba ubwa mbere yariyitsinze muri rusange.
Ntibyahiniye aha kuko na tariki 17 Werurwe 2026 mu mukino wa kabiri w’imikino ya 1/2 ya kamarampaka nabwo Kepler yivunnye Police iyitsinda amaseti 3-0 byatumye amakipe yombi anganya intsinzi y’umukino 1-1 mbere y’uko Police itsinda umukino wa 3 ikongera kuyobora uru ruhererakane n’imikino 2-1.
Amakuru avugwa mu makipe yombi ni uko abakinnyi bose bameze neza, ntamvune iri muri aya makipe uretse Police idafite Uwamahoro Angel wagize ikibazo cyo mu ivi ubwo hakinwaga umukino wa kabiri, uyu akaba ataranakinnye umukino wa gatatu wabaye ku wa gatandatu tariki 21 Werurwe 2026 warangiye Police itsinze amaseti 3-0 ndetse akaba atanasanzwe ari umukinnyi ubanza mu kibuga.
Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda ryamaze gutangaza ko ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino ari ibihumbi 2 by’amafaranga y’u Rwanda (2,000 RWF) aho kuba 3,000 RWF na 5,000 RWF nk’uko byari bisanzwe.
Ikipe izakomeza hagati ya Police na Kepler izahura na APR WVC yamaze kugera ku mukino wa nyuma isezereye RRA WVC iyitsinze imikino 3-0.
Mu kiciro cy’abagabo ho byamaze gusobanuka, Police yageze ku mukino wa nyuma itsinze Gisagara imikino 3-0 na REG igera ku mukino wa nyuma itsinze Kepler imikino 3-0.
Mu kiciro cy’abagabo bikaba byaranatunguranye dore ko Gisagara ariyo yari yarangije Shampiyona iyoboye, Kepler ari iya kabiri, REG ari iya gatatu naho Police ari iya kane.


