Volleyball: Kepler WVC yeretswe igihandure na APR WVC

APR WVC yatsinze Kepler WVC amaseti 3-1 mu mukino w’umunsi wa mbere wa Shampiyona ya volleyball mu bagore yatangiye kuri uyu wa gatanu tariki 17 Ukwakira 2025.

Umukino wabimburiye indi y’umunsi wa mbere wabereye muri Petit Stade saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00) wahuje Kepler WVC y’umutoza Siborurema Florien na APR WVC y’umutoza Kamasa Peter.

Kepler yatangiye neza itwara iseti ya mbere ku manota 25-19, iyi seti yabaye nk’ikangura APR WVC kuko iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda yahise ibyuka maze itwara iseti ya kabiri ku manota 25-16, yiyongeza iya gatatu ku manota 25-23 ndetse yisubiza n’iseti ya kane ku manota 25-14, umukino warangiye APR itsinze amaseti 3-1.

Kimwe mu byagoye ikipe ya Kepler harimo receptions mbi, kwataka bidatanga umusaruro ndetse no guhuzagurika cyane nk’ikimenyetso cy’ikipe itaramenyerana cyane ko mu bakinnyi batandatu babanje mu kibuga harimo batatu bashya.

Shampiyona ya volleyball mu bagore irakomeza kuri uyu wa gatandatu tariki 18 Ukwakira, RP Huye ikina na Police saa saba naho RRA ikine na Ruhango.