Mu mpera z’iki cyumweru kuva ku wa gatanu tariki 19 Ukuboza 2025 kugeza kuri iki cyumweru tariki 21 Ukuboza 2025 kuri Falcon Golf and Country Club i Rwamagana mu ntara y’Uburasirazuba haberaga agace ka mbere ka shampiyona y’u Rwanda mu mukino wa volleyball yo ku mucanga (Beach Volleyball).
Mu cyiciro cy’abagabo hiyandikishije amakipe 15 ariko amakipe 14 niyo yitabiriye, aho yagabanyijwe mu matsinda 4, buri tsinda ryarimo amakipe 4 uretse itsinda rya mbere n’itsinda rya gatatu yarimo amakipe 3.
Mu cyiciro cy’abagore hiyandikishije amakipe 11 ariko amakipe 10 niyo yitabiriye, yagabanyijwe mu matsinda 4, buri tsinda rigizwe n’amakipe 3 uretse itsinda rya mbere n’itsinda rya kabiri yarimo amakipe 2.
Imikino yatangiye ku wa gatanu hakinwa imikino y’amatsinda mbere y’uko hakinwa imikino yo gukuranwamo ndetse n’imikino ya nyuma.
Mu cyiciro cy’abagabo ikipe ya Paul Akan usanzwe ukinira APR VC wafatanyaga na Gisubizo Merci usanzwe ukinira REG VC yasezereye ikipe ya Niyonshima Samuel na Mbonigaba Vincent basanzwe bakinira APR VC ku maseti 2-0 (25-23, 21-17) biyiha kugera ku mukino wa nyuma.

Indi kipe yageze ku mukino wa nyuma ni ikipe ya Nzirimo Mandela usanzwe ukinira EAUR VC na Niyikiza Levis usanzwe ukinira APR VC yasezereye ikipe ya Munezero Cedrick na Shema Kelly bombi basanzwe bakinira APR VCku maseti 2-0 (24-22, 21-15).

Mu guhatanira umwanya wa gatatu, Samuel na Vincent bawegukanye batsinze Munezero na Shema amaseti 2-1 (21-11, 20-22, 15-10).
Ku mukino wa nyuma umunya-Ghana Akan n’umunyarwanda Merci bitwaye neza batsinda Mandela na Levis amaseti 2-1 (24-22, 14-21, 15-11) bibahesha gutwara agace ka mbere ka shampiyona y’u Rwanda ya beach volleyball.


Mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya Munezero Valentine na Uwiringiyimana Albertine basanzwe bakinira APR WVC yageze ku muniko wa nyuma itsinze ikipe ya Tuyizere Jacqueline na Sifa Ingrid basanzwe bakinira Kepler WVC amaseti 2-0 (21-14, 21-6).

Indi kipe yageze ku mukino wa nyuma ni ikipe ya Yankurije Françoise na Nirere Aliane basanzwe bakinira Police WVC yatsinze ikipe ya Ainembabazi Catherine na Ayepoe Sandra Azumerah nabo basanzwe bakinira Police WVC amaseti 2-1 (17-21, 21-18, 15-10).

Mu guhatanira umwanya wa gatatu, Cathy na Sandra batsinze Tuyizere na Sifa amaseti 2-0 (21-19, 21-16) bibahesha kwegukana umudari wa bronze mu gace ka mbere ka Shampiyona y’u Rwanda ya beach volleyball mu bagore.
Igikombe cyegukanwe na Munezero wakinanaga na Uwiringiyimana nyuma yo gutsinda Yankurije na Nirere amaseti 2-1 (21-14, 17-21, 15-8).


Biteganyijwe ko akandi gace (Ari nako ka nyuma) ka Shampiyona y’u Rwanda ya volleyball yo ku mucanga kazaba hagati ya tariki 19 na tariki 21 Kamena 2026.




