Gisagara VC, Kepler VC, RP Ngoma na EAUR VC zabonye amanota atatu ku mikino y’umunsi wa 3 ibanza (Phase 1, Round 3) wa Shampiyona y’u Rwanda ya volleyball mu bagabo.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 1 Ugushyingo 2025 habaye imikino 4 ya Shampiyona mu bagabo yabereye muri gymnase ya Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, yabaye imikino ya mbere ya Shampiyona yabereye hanze ya Kigali nyuma y’uko iminsi ibiri ya mbere yakiniwe muri Petit Stade i Remera.
Umukino wabimburiye indi watangiye saa 09:30 uhuza Kirehe VC y’umutoza Serugo Christophe na RP Ngoma y’umutoza Nkuranga Alex, aya makipe yombi ni ayo mu ntara y’Uburasirazuba.
Umukino warangiye RP Ngoma ibonye intsinzi yayo ya mbere muri Shampiyona itsinze Kirehe VC amaseti 3-1 (25-19, 25-20, 22-25, 25-19).

Muri uyu mukino, Kirehe VC yagowe cyane no kutamenyerana kw’abakinnyi kuko ni ikipe nshya itarakinnye Shampiyona y’umwaka ushize, rero abakinnyi bayo baturutse ahantu hatandukanye guhuza kwabo bigaragara ko bikigoranye.
Uku kutamenyerana kw’abakinnyi gutuma umutoza Serugo bigaragara ko agerageza gukora impinduka nyinshi mu mukino bigatuma bigora abakinnyi kujya mu mukino.
Ku ruhande rwa RP Ngoma yafashijwe bikomeye na Dukuze Ngabonziza Arnold wari mwiza mu kwataka no kugarura imipira (gukora receptions).

Uyu mukino warangiye hakurikiraho umukino wahuje EAUR VC y’umutoza Dusabimana Vincent uzwi nka Gasongo na KVC y’umutoza Nsengiyumva Jean Marie.
Uyu mukino warukomeye dore ko amakipe yagaragaza urwego rujya kungana warangiye EAUR itsinze amaseti 3-1 (25-21, 17-25, 25-23, 25-21).

James Achuil yafashije bikomeye EAUR yari yagowe ku rundi ruhande na Ezin Hope wa KVC ukina inyuma (Right attacker) watakaga imipira y’imbaraga cyane ikagora urukuta (Block) ya EAUR.

Ubwo uyu mukino warugeze mu iseti ya gatatu wananyuzemo urahagarara nk’iminota 25 kuko ubwo imvura yagwaga mu karere ka Gisagara, gymnase yatangiye kuva maze amazi akagwa mu kibuga byatumye umukino uhagarara gato kugira ngo imvura ibanze igabanuke.
Umukino wahagaze kuko ubusanzwe ikibuga gikinirwaho (Tapis) iyo gitose kiranyerera, ibi nibyo byatumye umukino uba uhagaze n’ubwo nyuma waje gusubukura ukarangira EAUR ibonye intsinzi.
Nyuma y’uyu mukino hakurikiyeho umukino warutegerejwe na benshi hagati ya APR VC y’umutoza Sammy Mulinge na Kepler VC y’umutoza Jean Patrice Ndaki Mboulet.
Umukino warugiye guhuza aba batoza b’ababanyamahanga bombi wari utegerejwemo ihangana rikomeye gusa mu gihe kitarambiranye Kepler yatsinze APR amaseti 3-0.
Kepler yatwaye iseti ya mbere ku manota 25-20, itwara iseti ya kabiri ku manota 25-21, mu iseti ya gatatu amakipe yombi yazamukanye arinda ubwo anganya amanota 24-24 bituma hiyambazwa ikinyuranyo cy’amanota abiri, iyi seti yarangiye Kepler VC iyegukanye ku manota 33-31.

Kimwe mu byagoye APR kuri uyu mukino birimo resebusiyo (Receiving) ndetse no kuboloka Dusenge Wickliff wari mwiza cyane mu kwataka muri uyu mukino.
Umukino wasoreje indi yose yo kuri uyu munsi ni umukino wahuje Gisagara VC (GVC) yari mu rugo y’umutoza Yakan Guma Lawrence na Police VC y’umutoza Musoni Fred.
Uyu mukino wagiye kujyamo gymnase ya Gisagara yamaze gukubita yuzuye abafana baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu ariko higanjemo abatuye muri aka gace ndetse n’abaturutse i Huye, kubona aho gukandagira nabyo byari ingorabahizi.
Umukino watangiye GVC igenda imbere ya Police ndetse itwara iseti ya mbere ku manota 25-20, yongera no gutwara iseti ya kabiri ku manota 25-17, mu iseti ya gatatu Police yagerageje gukora iyo bwabaga ngo irebe ko yayitwara ikagaruka mu mukino ndetse itanga GVC kugera mu manota 20, gusa iyi seti byarangiye nayo GVC iyegukanye ku manota 25-23.
Kimwe mu byafashije Yakan kubona amanota 3 yo kuri uyu mukino harimo kugira hagati heza (Middle block) kuko Murava Ronard na Djibril babaye beza cyane kurusha Shyaka Frank na Sibomana Placide “Madison” ba Police VC yaba mu buryo bwo kuboroka (Blocking) no mu buryo bwo kwataka.

Uretse n’abakinnyi bo hagati kwataka kwa GVC byari ku rwego rwiza muri uyu mukino kubera amahitamo meza y’usaranganya imipira (Passeur), akaba na kapiteni w’iyi kipe Ndayisaba Sylvestre wagize uruhare rukomeye muri uyu mukino.

Ikindi cyafashije GVC ni serivisi zayo zari zakunze, Malinga Kartbath na Niyogisubizo Samuel “Tyson” batera basimbutse (Jump service) zabakundiye cyane muri uyu mukino ku buryo zabaye imbogamizi ifatika kuri Police VC ndetse zibaviramo amanota menshi.

Abakinnyi ba GVC bari bafite ishyaka rigaragarira amaso, rigatizwa umurindi no kuba iyi kipe yariri imbere y’abafana bayo bari baje kuyishyikigikira ku bwinshi.
Ku ruhande rwa Police VC; iyi kipe yagowe no kuba umukinnyi wayo usanzwe ayifasha bikomeye Makuto Elphas umukino wari wamunaniye, hakiyongeraho Niyonkuru Gloire wari wazibiwe inzira na block ya Gisagara ndetse na resebusiyo zari zananiranye.
Nyuma yo kubona ko abakinnyi umukino wabananiye, umutoza Musoni byatumye atangira kwiyambaza bamwe mu bakinnyi badasanzwe banabona umwanya wo gukina nka Etienne wasimbuye Makuto, Niyonzima Gasore wasimbuye Gloire na Patrick wasimbuye Angilo Gideon.
Kugeza ubu, GVC yiganjemo abakinnyi bakuru kandi bafite ubunararibonye niyo kipe itaratsindwa muri Shampiyona nyuma y’umunsi wayo wa gatatu.




