Gisagara VC yatsinze Kepler VC amaseti 3-1 mu mukino wabimburiye indi y’umunsi wa kabiri (Round 2) wa Shampiyona y’u Rwanda ya volleyball mu bagabo.
Kuri uyu wa gatanu tariki 24 Ukwakira 2025 habaye umukino wahuje Gisagara VC na Kepler VC muri Petit Stade i Remera watangiye saa mbiri z’ijoro zirenzeho iminota mike.
Gisagara yatangiye umukino yitwara neza itwara iseti ya mbere ku manota 25-22, Gisagara yatwaye iyi seti ibikesha kwataka neza kw’abakinnyi bayo barimo Malinga Kathbath na Rukundo Willy.
Mu iseti ya kabiri Gisagara yongeye kwitwara neza iyitwara ku manota 25-22, ni iseti yagoye abakinnyi ba Kepler barimo Mohamed Radi Krid wanaje gusimbuzwa hakajyamo Kageruka Cedrick.
Muri iyi seti Gisagara nayo ntabwo byari biyoroheye kuko Rukundo Willy wari wakinnye neza mu iseti ya mbere yake kugorwa muri iyi seti nyuma y’uko bamufashe inshuro 3 zikurikiranya byatumye ava mu mukino ahita asimbuzwa umugande Allan Ejiet.
Mu iseti ya gatatu y’umukino, Kepler y’umutoza Jean Patrice Ndaki Mboulet yitwaye neza iyitwara ku manota 25-17, benshi mu bari muri Petit Stade batekereje ko Kepler yaba igiye kugaruka bitewe n’uburyo yatwaye iyi seti biyoroheye gusa siko byaje kugenda.
Gisagara VC yagarutse mu iseti ya kane y’umukino yashyizemo imbaraga mu buryo bugaragara burimo no gukaza igikuta (Block) bituma iyitwara ku manota 25-20.
Muri iyi seti ya kane, Radi Krid byongeye kumugore cyane Ndaki amukuramo ashyiramo umukinnyi ukiri muto Jabo Julius wanagerageje gukina gukina n’ubwo akijyamo bahise bamuboloka (Bariye block) ubwo Gisagara yuzuzaga amanota 17 mu gihe Kepler yarifite amanota 13.
Gisagara yakomeje kuyobora umukino, amanota abaye 21-20 umutoza Ndaki Mboulet yongera gukuramo Jabo agarura Radi Krid n’ubwo bitakuyeho Gisagara yahise ikora amanota 4 yarasigaye kuri serivisi za Djibril ukina hagati (Middle blocker) mu ikipe ya Gisagara.
Gisagara y’umutoza Yakan Guma Lawrence yahise yegukana amanota 3 itsinze Kepler amaseti 3-1.
Kapiteni wa Gisagara VC Ndayisaba Sylvestre yatangaje nyuma y’umukino ko umukino w’ubushize batsinzemo EAUR VC ku iseti ya kamarampaka kandi bari babanje amaseti abiri wabasigiye isomo ryabaherekeje no kuri uyu mukino, yongeyeho ko kandi iyi nsinzi bayikesha umutoza mwiza n’abakinnyi beza.
Gisagara yujuje amanota 5 muri Shampiyona naho Kepler yagumanye amanota 3 yabonye ku mukino wa mbere ubwo yatsindaga REG amaseti 3-0.
Kuri uyu wa gatandatu imikino ya Round 2 ya Shampiyona irakomeza mu bagabo, saa munani APR irakina KVC, saa 16:00 Police ikine na RP Ngoma, saa 18:00 Kepler igaruke mu kibuga ikina na Kirehe naho saa 20:00 EAUR ikine na REG.



