Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball muri Afurika, CAVB yatangaje ko imikino y’Akarere ka 5, Zone V Club Championship mu bagabo n’abagore izaba muri Gashyantare 2026, ikazabera muri Kenya.
CAVB yatangaje ko Zone 5 y’umwaka utaha izaba kuva tariki 9 Gashyantare kugeza tariki 15 Gashyantare 2025, ikazabera muri Kenya nyuma y’uko iy’uyu mwaka yabereye muri Uganda.
Mu ibaruwa yandikiwe amakipe bireba harimo ko Kenya yarihanganiye kwakira Zone 5 y’umwaka utaha n’ibihugu birimo Uganda na Ethiopia.
Zone 5 ni irushanwa rihuza amakipe ya volleyball yo mu byiciro by’abagabo n’abagabo aturuka mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Zone 5 y’uyu mwaka yabaye muri Werurwe yakinwaga ku nshuro yayo ya 3 yegukanywe n’amakipe ya APR mu bagabo n’abagore.



