Kuva kuri uyu wa gatanu tariki 7 Ugushyingo 2025 hakinwe imikino y’umunsi wa 3 w’imikino ibanza ya Shampiyona y’u Rwanda mu bagore (Phase 1, Round 3) nyuma y’uko mu cyumweru gishize habaye ikiruhuko.
Imikino 3 n’iyo yakinwe ku munsi wa gatatu, ikinirwa mu nzu y’imikino (Gymnasium) ya St Famille iherutse kuzura vuba yubatswe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ingufu, REG.
Umukino wa mbere wabaye ku wa gatanu uhuza APR WVC na EAUR WVC, uyu mukino warangiye APR WVC itsinze amaseti 3-0 (25-14, 25-21, 25-20) biyiha gukomeza urugendo rwo kwitwara neza kuko imaze gutsinda imikino 3 yose imaze gukina muri Shampiyona y’uyu mwaka.

Kugeza ubu APR na Police nizo kipe zonyine zitaratsindwa na rimwe muri Shampiyona.
Imikino yakomeje bukeye bwaho aho hagombaga gukinwa imikino ibiri.
Umukino wa mbere wahuje Kepler na Ruhango warangiye Kepler yitwaye neza itsinda amaseti 3-0 (25-13, 25-21, 25-20), uyu mukino wabaye uwa kabiri Kepler itsinze muri Shampiyona yikurikiranya nyuma yo gutangira nabi itsindwa na APR amaseti 3-1.

Umukino wasoreje indi ni uwahuje RP Huye na EAUR. Uyu mukino warangiye EAUR ibonye intsinzi ya mbere muri Shampiyona itsinda amaseti 3-0 (25-11, 25-11, 25-12) nyuma yo gutsindwa imikino 2 ibanza.

Nyuma y’umunsi wa gatatu urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona ruyobowe na APR WVC ifite amanota 9, igakurikirwa na Kepler ifite amanota 6 ubundi hakaza Police ifite nayo amanota 6 ariko imaze gukina imikino 2.
EAUR na RRA zombi zifite amanota 3 ariko RRA imaze gukina imikino 2 mu gihe EAUR imaze gukina imikino 3, Ruhango na RP Huye za nyuma zombi ntanimwe irabasha kubona inota na rimwe muri Shampiyona y’uyu mwaka.


