APR WVC yigaranzuye Police WVC iyitsinda amaseti 3-1 mu mukino w’umunsi wa 5 wa Shampiyona y’abagore ya volleyball mu Rwanda.
Uyu mukino witabiriwe n’abafana batari bacye nyuma y’uko wari washyuhijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga wabaye ku wa gatanu tariki 21 Ugushyingo 2025 muri Petit Stade i Remera.
Uyu mukino wari wanitabiriwe na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire watangiye Police isanzwe ishobora cyane APR yitwara neza itwara iseti ya mbere ku manota 25-19.

Police ntiyabashije gukomeza uko yari yatangiye kuko APR yayigaranzuye iyitwara iseti ya kabiri ku manota 25-23, yongera kuyitwara n’iya gatatu ku manota 25-18 ubundi iyitwara iya kane ku manota 27-25, umukino urangira APR itsinze Police amaseti 3-1.
Amayeri y’umutoza Kamasa Peter wa APR yagize uruhare rukomeye mu gutsinda uyu mukino nk’aho mu iseti ya kabiri yiyimye atake za Gaoseleseletse Lizzy ukina inyuma ashyiramo Nyirahabimana Divine ushobora kumufasha muri block ndetse yahaye umwanya munini wo gukina Musabyemariya Donatha ukina hagati kugira ngo amufashe kuri block.
Uyu mutwe wo gukinisha abakinnyi bazi block wafashije cyane umutoza Kamasa kuko bazibiye bikomeye imipira yatakagwa na Police WVC.
Ku rundi ruhande Police yagaragaje ko idafite ikipe ya kabiri ishobora gusimbura neza iya mbere kuko nka Dusabe Flavia umukino waramunaniye yaba kuboloka no kwataka ariko umutoza Hatumimamana Christian yisanga ntawe afite yamusimbuza n’ubwo byamwanze mu nda mu iseti ya kane akemera gushyiramo umukinnyi ukiri muto Uwamahoro Angel utagombaga kwitegwaho byinshi.
Ikindi cyagoye Police cyane ni resebusiyo ku buryo byasabye ko Meldinah Sande bazimukuramo maze Yankurije Francoise na Ainembabazi Catherine bazisigaramo na libero ari nawe kapiteni Hakizimana Judith wagiyemo asimbuye libero wa mbere Uwamariya Jacqueline nawe waruri hasi cyane kuri uyu mukino.
Muri rusange Police yatsinzwe kubera kubura ibisubizo mu gihe yugarijwe mu gihe APR yarimeze neza cyane by’umwihariko biciye mu mipira ikomeye yatakagwa na Mukandayisenga Benitha.
Imikino y’umunsi wa 5 wa Shampiyona ya Volleyball y’u Rwanda mu bagore yakomeje ku wa gatandatu tariki 22 Ugushyingo 2025 muri Sainte Famille, EAUR yabonye intsinzi ya kabiri muri Shampiyona itsinda Ruhango amaseti 3-0 (25-13, 25-13, 25-14).
Undi mukino wabaye ari nawo wasoreje indi y’umunsi wa 5 wahuje RRA na RP Huye, uyu mukino warangiye RRA itsinze amaseti 3-1 (25-19, 20-25, 25-8, 25-17).
RP Huye yongeye kubona iseti muri Shampiyona y’u Rwanda nyuma y’amezi arenga 9 kuko yaherukaga kubona iseti tariki 1 Gashyantare 2025 ubwo yatsindwaga na Wisdon School amaseti 3-1 ku munsi wa 10 w’imikino yo kwishyura.
Nyuma y’iyi mikino y’umunsi wa 5 APR iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 15, ntamukino iratsindwa ikurikirwa na RRA ifite amanota 9, Police ni iya gatatu ifite amanota 8 irarusha Kepler ya kane amanota 7, EAUR ni iya gatanu n’amanota 6, Ruhango ni iya gatandatu na RP Huye ni iya karindwi zombi ntanota na rimwe zifite.

Ku mikino y’umunsi wa 6, Kepler izakina na RRA, RP Huye izakina na Ruhango naho EAUR izisobanura na Police.


