Rutahizamu wa Real Madrid, Umunya-Brazil Vinicius Jr yasabye imbabazi abakunzi ba Real Madrid nyuma yo kwivovota ubwo yasimbuzwa ku mukino iyi kipe akinira yatsinzemo FC Barcelona ibitego 2-1 uzwi nka El Clasico.
Mu butumwa Vinicius yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze asaba imbabazi yagize ati,”Ndasaba imbabazi abakunzi bose ba Real Madrid kubera ukuntu nitwaye igihe nasimbuzwaga mu mukino wa Clasico.”
Yakomeje agira ati,”Nk’uko nasabye imbabazi mu myitozo y’uyu munsi, ndashaka nanone gusaba imbabazi abakinnyi dukinana, ikipe, ndetse na Perezida w’ikipe.
Rimwe na rimwe hari ubwo amarangamutima anganza kuko mpora nshaka gutsinda no gufasha ikipe yange. Ishyaka ngira ryo guhangana rishingiye ku rukundo nkunda iyi kipe (Real Madrid) n’ibintu byose ihagarariye.”
Vinicius yasoje agira ati,”Ndabasezeranya gukomeza kurwanira Real Madrid nk’uko buri segonda nk’uko nabikoze kuva ku munsi wa mbere.”


Vinícius José Paixão de Oliveira Júnior w’imyaka 25 y’amavuko yagaragaje kutishimira gusimbuzwa ku mukino wa El Clasico wabaye tariki 26 Ukwakira 2025 kuri Santiago Bernabeu warangiye Real Madrid itsinze FC Barcelona ibitego 2-1.
Vinicius Jr yasimbujwe n’umutoza Xabi Alonso ku munota wa 72, asimburwa na Rodrygo.
Vinicius wari wagize uruhare rukomeye mu gitego cya kabiri cya Real Madrid cyatsinzwe na Jude Bellingham yahise ajya mu rwambariro akimara gusimbuzwa ariko nyuma aza kugaruka.



