Umwami w’Ubwongereza Charles III akaba ari nawe muyobozi mukuru w’Itorero ry’Angilikani ku isi yifatanyije na Papa Leo XIV wa Kiliziya Gatorika mu isengesho mpuzamatorero ryabereye muri Shapeli Sixtine i Vatican kuri uyu wa kane tariki 23 Ukwakira 2025.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane nibwo Umwami Charles III n’umwamikazi Camilla basuye Papa Leo XIV i Vatikani mu ruzinduko rugamije gushimangira umuhano n’ubufatanye hagati y’Ubwongereza na Kiliziya Gatolika ku isi.
Umwami Charles III na Papa Leo XIV bifanyije mu muhango w’isengesho mpuzamatorero wabereye muri Square ya Mutagatifu Petero aho Papa Leo XIV yashimangiye ko uru ruzinduko ari intambwe ikomeye mu gushimangira amahoro, ubwumvikane n’ubufatanye hagati y’amatorero n’amadini y’Abakristu ku isi.
Umwami Charles III yabaye Umwami wa mbere w’u Bwongereza usengeye hamwe na Papa mu ruhame muri Chapelle Sistine, kuva igihe cy’ivugurura ryabaye mu kinyejana cya 16. Byaherukaga kuba mu mwaka wa 855, kandi ni bwo bwa mbere aba bayobozi bahuriye mu isengesho rihuriweho kuva Itorero Angilikani ryashingwa mu 1534, ubwo Papa Clement VII n’Umwami Henri VIII batumvikanaga ku micungire y’itorero.
Nyuma y’uyu muhango, Umwami n’Umwamikazi bakomeje ibiganiro n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika  ku isi mu nyubako ya Apostolic Palace, bigaruka ku ruhare rw’amadini n’amatorero mu kubaka amahoro, ubumwe n’ubufatanye hagati y’Abakirisitu ku isi yose.