Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru yagizwe umuvugizi wungirije wa Guverinoma

Uwera Jean Maurice warusanzwe ari umunyamakuru kuri SK FM yagizwe Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda asimbuye Mukuralinda Alain witabye Imana muri Mata 2025.

Gushyirwa kuri uyu mwanya kwa Uwera ni bimwe mu byatangajwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa gatatu tariki 28 Mutarama 2026 iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Kagame Paul.

Iyi nama ikaba yateraniye muri Village Urugwiro.

Uwera Jean Maurice yamenyekanye cyane mu itangazamakuru ubwo yakoraga kuri Televiziyo y’igihugu (RTV) mu biganiro nka ‘Waramutse Rwanda’ ndetse akavuga n’amakuru.

Uwera yaje kuva mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) yerekeza kuri Radiyo ya Sam Karenzi umenyerewe mu itangazamakuru rya Siporo yitwa SK F.M yatangiye kumenyekana mu ntangiriro za 2025.

Uretse kuba Uwera Jean Maurice yarasanzwe ari umunyamakuru, azwiho no kuba ari mukuru wa nyakwigendera wamenyekanye mu muziki nyarwanda Tuyishime Joshua, wamenyekanye nka Jay Polly.