Ni muri urwo rwego kuwambere w’icyumweru gitaha Kigali hateranira inama yiga ku ngufu za nucleaire ku rwego rwo gukemura ikibazo cy’amashanyarazi
Umugabane wa africa ufite abaturage basaga milion maganatandatu bataragerwaho n’amashanyarazi bitewe n’ubucye bw’inganda ziyatunganya , ikoreshwa ry’ingufu za nucleaire ni cyimwe muby’ubuyobizi bw’igihugu gishinzwe ingufu za atomic mu Rwanda, Dr fidele ndahayo asobanura ko zidakoreshwa gusa mugukora intwaro za kirimbuzi nk’uko bamwe babyibwira ,
ati” ntabwo dukora intwaro za nucleaire ahubwo twe turi kureba ku gisubizo cy’ingufu z’amashabyarazi gishobora gukemura ikibazo cy’ubucye cy’izo ngufu ku kugabane wa africa, kuko muziko abagera kuri million esheshatu hano kumugabane wa africa ntibagerwaho n’ingufu z’amashanyarazi ,ariko tunafite intego ijyanye na gahunda y’iterambere izakenera ko ingufu zamashanyarazi zihamye kandi bwikwiye ko byashyirwa no mu bikorwa
Impuguke muri siyansi zisanga icyaba igisubizo ari ugukoresha inganda zizwi nka small module reality zitunganya amashahyarazi mu ngufu za nucleaire.
Minisitiri w’ibikorwa remezo dr nshime gasore avuga ko africa irimo kureba ko izi nganda zafasha mu gushaka igisubizo kirambye cy’amashanyarazi adahagije
Ati ” cyane cyane turi gushyiraho imbaraga ni inganda ntoya zirwa E small ni anganda ntoya zishobora gukorerwa muruganda zikazwanwa mu gihugu ni inganda zifite umutekano wisumbuyeho urenze ubusanzwe iwo inganda zisanzwe zikoresha kandi zinajyanye n’ubushobozi bw’ibihugu byacu muri africa , ubushobozi hujyanye n’imiyoboro y’amashanyarazi dukoresha muri rusange dukoresha hano muri Afrika ntabwo iratera imbere cyane kuburyo mu bihugu byishyi bitaba vyiteguye kwakira inganda z’amashanyarazi nini , nukuvuga ngo zifite megawati zirenga igihumbi muguhe intoya tuvuga ziba ziri hagati y’ijana cyangwa se ziri munsi
Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi bw’igihugu gushinzwe ingufu za nuclear atomic dr rasina avuga ko izi nganda nto za nucleaire zitezweho no kuzana amahirwe urubyiruko bwo kuri uyu mugabane.
Urwanda ruri kwitegura Inama nyafurika izahuriza ikigali abashakashatsi muri siyansi abayobozi mu nzego za guverinoma ndetse n’abaminisitiri b’ibikorwa remezo n’inganda n’ingufu bakaziga kumikoreshereze y’ingufu za nuclear ndetse n’uko zabyazwa umusaruro kuri uyu mugabane.