Umwana rukumbi warusigaye wa Yuhi V Musinga yitabye Imana

Umwana warusigaye mu bana b’Umwami Yuhi V Musinga, Igikomangoma Mukabayojo Spéciose yitabye Imana azize uburwayi ku myaka 93 aguye mu gihugu cya Kenya.

Umwami Musinga, se wa Mukabayojo yimye ingoma mu 1896 asimbuye mwene se Mibambwe IV Rutarindwa binyuze mu ntambara izwi nk’iyo ku Rucunshu, byagereranywa na coup d’état.

Kuko umwami Musinga atumvikanaga n’abakoroni b’Ababiligi, baje kumuca mu 1931 bafatanyije na Musenyeri Leon Classe wayoboraga Kiliziya Gatolika mu Rwanda abundira i Moba ho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo y’ubu ari naho yatangiye mu 1944.

Umuhungu wa Musinga, Mutara III Rudahigwa yaje kwima ingoma ari nabwo abakobwa be babundutse maze Mukabayojo ashakana n’Umutware Bideri mu bukwe bwabereye i Nyanza mu Rukari.

Umwami Yuhi Musinga yashatse abagore 21, babyarana abana 43 bakomotse ku bagore 18 kuko abagera kuri 3, ntibigeze babyarana na we.

Mu bana ba Musinga bamenyekanye barimo Mutara III Rudahigwa wamuzunguye ku ngoma na Kigeli V Ndahindurwa wazunguye mukuru we Rudahigwa, Musheshambugu, Mukabayojo n’abandi.

Ubukwe bwa Mukabayojo n’umutware Bideri