Umunya-Brazil w’Umubikira Inah Canabarro Lucas warufite agahigo ko kuba ariwe muntu ufite imyaka myinshi ku isi (Imyaka 116) yitabye Imana kuri uyu wa kane tariki 1 Gicurasi 2025.
Inah yavutse tariki 8 Kamena 1908, avukira i Rio Grande do Sul muri Brazil.
Abo mu muryango wa Inah bavuze ko atarakibasha kumva neza no kureba mbere y’uko yitaba Imana.
Umuhamagaro wo kwiha Imana wa Inah watangiye akiri muto byatumye ku myaka 16 ajya mu ishuri ry’Abihayimana ndetse yaje kwiha Imana ubwo yari mu myaka 20 y’amavuko.
Uretse kuba Inah yari umwihayimana, yari n’umufana ukomeye w’ikipe ya Sport Club Internacional yo muri Brazil.
Nyuma y’uko Inah yitabye Imana, ubu agahigo k’umuntu ukuze kurusha abandi ku isi gasigaranywe n’umwongereza Ethel Caterham w’imyaka 115.
