Mugisha Bonheur ‘Casemiro’ yafashije ikipe ye ya Al Masry kubona intsinzi ya mbere muri CAF Confederation Cup naho Nairobi United ya Buregeya Prince itsindwa na Wydad AC.
Mu mpera z’iki cyumweru gishije hakinwe imikino y’umunsi wa mbere w’amatsinda muri CAF Champions League na CAF Confederation Cup.
Abakinnyi b’abanyarwanda bakinira amakipe amakipe akina muri aya marushanwa ni batatu aribo umuzamu Ntwari Fiacre ukinira Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo, myugariro Buregeye Prince ukinira Nairobi United yo muri Kenya n’umukinnyi wo mu kibuga hagati Mugisha Bonheur ‘Casemiro’ ukinira Al Masry yo mu Misiri.
Aya makipe yose ari gukina muri CAF Confederation Cup aho Kaizer Chiefs iri mu itsinda D hamwe na Al Masry, Zamalek na Zesco United naho Nairobi United iri mu itsinda B aho iri kumwe na AS Maniema, Azam FC na Wydad AC.
Muri aba banyarwanda 3 Ntwari Fiacre niwe utarakinnye kuko afite ikibazo cy’imvune nyuma yo kubagwa urutugu, ikipe ye ya Kaizer Chiefs yatsinzwe na Al Masry ya Mugisha Bonheur ibitego 2-1 mu mukino wabaye kuri iki cyumweru tariki 23 Ugushyingo 2025.

Al Masry ya Mugisha yatsinze Kaizer Chiefs ndetse Mugisha yagize uruhare muri uyu mukino nyuma yo gutsinda igitego cyafunguye amazamu kuri penaliti yo ku munota wa 59. Mugisha yakinnye umukino wose.

Ku ruhande rwa Buregeya Prince we ntabwo byagenze neza n’ubwo yabanje mu kibuga akanakina iminota yose y’umukino, ikipe ye ya Nairobi United yatsinzwe na Wydad ibitego 3-0.



