Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA bwari buyobowe na Perezida Dr. Shema Ngoga Fabrice bwasuye ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 iri kwitegura CECAFA izagena ikipe izitabira Igikombe cy’Afurika.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 3 Ugushyingo 2025 Perezida Shema Ngoga Fabrice n’abo bakorana muri FERWAFA basuye ikipe y’igihugu y’ingimbi zitarengeje imyaka 17 aho iri gukorera imyitozo ku kibuga cy’imyitozo cya Sitade Amahoro.
Perezida Shema yasabye abakinnyi gukora cyane, kuko bahagarariye igihugu, abibutsa ko bashyigikiwe kandi ari bo mizero ya ruhago y’ahazaza, ababwira gukurikiza inama z’Abatoza no gukora cyane.
Imikino ya CECAFA yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika izatangira tariki 15 Ugushyingo isozwe tariki 30 Ugushyingo 2025, izakinirwa muri Ethiopia.
Amakipe 10 y’ibihugu niyo yiyandikishije kwitabira iyi mikino harimo Ethiopia izayakira, u Rwanda, Uganda, Sudan, Sudan y’Epfo, u Burundi, Tanzania, Somalia, Djibouti na Kenya.
Ku wa gatanu tariki 31 Ukwakira 2025 nibwo habaye tombora y’uko amakipe azakina muri iri rushanwa, amakipe yashyizwe mu matsinda 2, buri tsinda ririmo amakipe 5.
Mu itsinda rya mbere niho u Rwanda rwisanze hamwe na Ethiopia, Somalia, Kenya na Sudan y’Epfo, imikino y’iri tsinda izakinirwa kuri Abebe Bikila Stadium.
Mu itsinda rya kabiri harimo Uganda ifite igikombe giheruka, Tanzania, Djibouti, Sudan n’u Burundi, imikino yo muri iri tsinda izakinirwa kuri Dire Dawa Stadium.
 
 
 
 
 
 
 


