Umunya-Slovenia Tadej Pogačar w’imyaka 27 y’amavuko yongeye kwegukana umudari wa zahabu muri Shampiyona y’Isi y’Amagare mu kiciro cy’abagabo mu gusiganwa mu muhanda (Road Race) akoresheje amasaha 6, iminota 21 n’amasegonda 20 ku ntera ya kilometero 267.5.
Pogačar usanzwe ukinira UAE Team Emirates ni umudari wa zahaby wa kabiri wa Shampiyona y’Isi yari yegukanye nyuma y’uwo yatwaye umwaka ushize muri Shampiyona y’isi yabereye i Zurich mu Busuwisi.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul niwe wambitse umudari Pogačar.
Umubiligi Remco Evenepoel wegukanye umudari wa zahabu mu gusiganwa n’ibihe (Individual Time Trial) yaje ku mwanya wa kabiri arushwa umunota 1 n’amasegonda 28 nyuma yo kugira ibyago akagira ikibazo cy’igare hagati mu irushanwa inshuro zigera kuri ebyiri.

Umunya-Ireland Healy Ben yegukanye umwanya wa gatatu arushwa iminota 2 n’amasegonda 16.

Abanyarwanda bahatanye muri iki kiciro ntanumwe wabashije kurangiza isiganwa, Nsengiyumva Shemu niwe wagerageje guhatana aho yavuyemo bavuye muri extension (Kwa Mutwe).
Nkundabera Eric niwe wabimburiye abandi kuvamo, akurikirwa na Byukusenge Patrick, ubundi havamo Masengesho Vainqueur wakurikiwe na Muhoza Eric nyuma havamo Manizabayo Eric.
Abatangiye isiganwa muri rusange bari abakinnyi 165, abakinnyi 30 nibo bonyine barangije isiganwa barimo umunyafurika umwe, ni umunya-Eritrea Ghebreigzabhier Emmanuel wasoreje ku mwanya wa 30.
Uyu munsi washyize akadomo kuri Shampiyona y’Isi y’Amagare yaberaga mu Rwanda kuva tariki 21 Nzeri 2025, ikaba ari ubwa mbere yaribereye ku mugabane w’Afurika.

