Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda, FRVB ryerekanye ikirango (Logo) cya Shampiyona y’u Rwanda ya volleyball kigiye kuzajya gikoreshwa guhera muri uyu mwaka w’imikino wa 2025-26.
Ikirango cya Shampiyona y’u Rwanda ya volleyball cyashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kabiri tariki 14 Ukwakira 2025.
Ikirango cya Shampiyona gishya kirimo ibice bibiri by’ingenzi: igice kiranga u Rwanda nk’igihugu n’igice kugaragaza umukino wa volleyball.
Igice kiranga u Rwanda kigaragazwa n’imisozi isobanura u Rwanda rw’imisozi igihumbi ndetse iyo misozi ikaba iri mu mabara y’ubururu, umuhondo n’icyatsi asanzwe ari amabara y’idarapo ry’u Rwanda ndetse n’izuba naryo riba mu idarapo ry’u Rwanda.
Ikindi gice kiranga umukino wa volleyball kigaragazwa n’umupira (Ballon) wa volleyball ndetse n’urucundura (net) rukinirwaho volleyball.
Munsi y’ikirango hagaragara amagambo y’impine “RNVL” asobanura Rwanda National Volleyball League.
Iki kirango cya Shampiyona ntabwo gikuraho igisanzwe cya FRVB ahubwo byombi bizajya bikoreshwa.
Shampiyona ya volleyball y’u Rwanda iratangira kuri uyu wa gatanu tariki 17 Ukwakira 2025.