RwandAir yatangije ingendo zerekeza muri Zanzibar

Indege ya mbere ya RwandAir yageze muri Zanzibar

Kuri uyu wa mbere tariki 1 Ukuboza 2025 Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir yatangije ingendo zerekeza ku kirwa cya Zanzibar muri Tanzania.

Indege ya mbere ya Boeing B737-800NG yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe yerekeza ku kibuga cy’indege cya Abeid Amani muri Zanzibar yahagurukanye n’abagenzi 109 barimo n’abakomereza i Mombasa muri Kenya.

RwandAir ikaba yasubukuye n’ingendo zerekeza i Mombasa muri Kenya nyuma y’uko yaherukaga kuhakorera ingendo muri 2019, izi ngendo zari zarahagaritswe kubera icyorezo cya COVID-19.

RwandAir yasubukuye ingendo zerekeza Mombasa muri Kenya

Kugeza ubu RwandAir yerekeza mu byerekeza bitatu muri Tanzania birimo Zanzibar yerekejemo bwa mbere na Dar es Salaam na Kilimanjaro isanzwe yerekezamo.

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ibikorwa muri RwandAir, Mushi Ernest yavuze ko gutangiza ingendo za Zanzibar no gusubukura ingendo za Mombasa ari iby’agacaro.

Yagize ati,”Ibi bikorwa byagutse byerekana ishyaka ryacu mu kugera ku isoko rya Tanzania n’icyerekezo cyacu cyo gutuma ingendo zo mu kirere zirushaho kuboneka, zihuse kandi zitekanye.”

Mushi yakomeje avuga ko RwandAir izajya ikora ingendo zo muri iki cyerekezo inshuro 4 mu cyumweru, ku wa mbere, ku wa gatatu, ku wa gatanu no ku cyumweru.

Iyi ndege izajya ihaguruka i Kigali yerekeze Mombasa iciye muri Zanzibar, ubundi yongere ihaguruke Mombasa ice Zanzibar ibone kugaruka i Kigali.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Gen Patrick Nyamvumba yavuze ko ingendo za RwandAir muri Zanzibar zije kunganira abaturage b’impande zombi.

Yagize ati;”Ni nko kunganira kuko hari ibyo dufite hano badafite. Bivuze ngo abantu bacu bashaka kuza hano, ubu bashobora kuhaza byoroshye, batagombye kuzenguruka cyangwa batagombye kunyura Dar es Salaam ngo bafate ubwato.

RwandAir ikorera ingendo mu byerekezo 22 bitandukanye byo hirya no hino ku isi.