Umwarimukazi w’imyaka 49 wigishaga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Rwamagana Protestant yishwe aciwe ijosi n’abantu batari bamenyekana.
Uyu mwarimukazi yishwe aciwe ijosi mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Kamena 2025. Yari atuye mu Mudugudu wa Bacyoro mu Kagari Sibagire mu Murenge wa Kigabiro.
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro, Rushimisha Mark, yabwiye IGIHE ko inzego z’umutekano zatangiye iperereza ngo hamenyekane uwishe uyu mubyeyi, ariko ko mu bakekwa cyane harimo n’umugabo we bari bafitanye ibibazo by’amakimbirane.