Umukinnyi wakiniraga ikipe ya Muganza Training Center ikina ikiciro cya gatatu mu Rwanda, Musirikare Obed yahitanywe n’amazi y’umugezi wa Rusizi ubwo yageragezaga kwambuka ava mu Rwanda ajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gukina umukino wa gicuti.
Musirikare warufite imyaka 31 yagerageje kwambuka umugezi wa Rusizi kuko ibyangombwa bye byari byararangiye mu gihe we na bagenzi be bakinanaga bari bagiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo gukina umukino wa gicuti.
Kuva Musirikare yakwinjira mu mugezi wa Rusizi ntiyongeye kuboneka ahubwo habonetse imyanda n’inkweto yajugunye ku nkombe z’umugezi ubwo amazi yaratangiye kumurusha imbaraga nk’uko tubikesha Radio/TV 10.
Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama, Ndamyimana Daniel wongeye kwibutsa abaturage kwirinda kunyura inzira y’amazi kuko bishobora guteza impanuka.
Yagize ati,”Ngo hari amakipe basanzwe bajya gukina nayo hakurya muri Kamanyola, we ngo kubera ko laisser passer ye yari yashize yashatse kunyura mu mazi, afata imyenda n’inkweto abishyira ku mutwe. Muri kwa gukandagira ashaka ahagufi ho kunyura, amazi amurusha imbaraga afata ya myenda ayijugunya imusozi uruzi rutamutwara. Kugeza uyu mwanya ntabwo turabona umurambo we.“


