urubyiruko rwo mukarere ka rusizi rwatangaje ko bimwe mubatera kunywa ibiyobyabwenge harimo uburaya, amakimbirane yo mu miryango, no gushaka kugira ijwi ryiza kw’abahanzi
Inkuru dukesha igihe.com ivuga ko ibi babitangaje ku wa 26 kamena 2025 tariki urwanda rwifatanyaho n’isi mu kwizihiza umunsi wahariwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Ni umunsi wizihijwe mu gihe raporo y’urwego rw’ubucamanza ya 2023/2024igaragaza ko muri uyu mwaka uru rwego rwakiriye ibirego 5,413 by’ikora n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge
ingabire claudine uri mu bakora uburaya mu karere ka rusizi yavuze ko gukora aka kazi bibasaba gukoresha ibiyobyabwenge
Yagize ati” ibiyobyabwenge turabikoresha kuko ntabwo wakwakira abagabo icumi ku munsi utakoresheje ibiyobyabwenge
Ingabire avuga ko yakoresheje ibiyobyabwenge urumogi aza kurureka kuko yamaraga imunsi ukurikira uwo yarunywereyeho adakora
Ati ubu nkoresha inzoga yitwa simba iva mu gihugucy’abaturanyi cya congo.