RDB yasinye amasezerano y’imikoranire na Atletico Madrid

6

Kuri uyu wa gatatu tariki 30 Mata 2025, ikipe ya Atletico Madrid yo muri Espagne yasinye amasezerano y’imikoranire n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere mu Rwanda, RDB binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda igamije gushishikariza abantu batuye isi gusura u Rwanda.

Atletico Madrid yiyongereye ku makipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, Paris Saint Germain yo mu Bufaransa na Bayern Munich yo mu Budage nayo asanzwe akorana na RDB muri gahunda ya Visit Rwanda.

Aya masezerano y’imikoranire hagati ya RDB na Atletico Madrid biteganyijwe ko azarangira tariki 30 Kamena 2028.

Ibikubiye mu masezerano ya Visit Rwanda yabaye umuterankunga wa mbere wa Atletico Madrid uturuka ku mugabane w’Afurika harimo ko ibirango bya Visit Rwanda bizajya bigaragara ku mipira imbere y’ikipe ya mbere ya Atletico Madrid ubwo izajya iba iri mu myitozo ndetse no kwishyushya mbere y’umukino, ibi bizubahirizwa mu mikino itanu ya shampiyona ya Espagne Atletico Madrid isigaje gukina ndetse no mu gikombe cy’Isi cya clubs.

Kuva mu mwaka utaha w’imikino, ibirango bya Visit Rwanda bizajya bigaragara ku myambaro y’imyitozo n’iyo kwishyushya y’ikipe y’abagore ya Atletico Madrid ndetse n’inyuma ku myambaro yo mu kibuga (Official match jersey) y’amakipe yombi ya Atletico Madrid (Abagabo n’abagore).

Ibirango bya Visit Rwanda bizajya bigaragara ahantu hatandukanye muri Sitade Riyadh Air Metropolitano ya Atletico Madrid, ku mbuga nkuranyambaga z’iyi kipe ndetse no mu bikorwa bitandukanye by’iyi kipe.

Ikiyongera kuri ibi ni uko Visit Rwanda ariyo ifite mu nshingano kugemurira ikawa ikipe ya Atletico Madrid.

Nyuma yo gusinya aya masezerano, umuyobozi mukuru wa RDB Jean-Guy Afrika yagize ati,”Aya masezerano na Atletico Madrid yerekana ubushake u Rwanda rufite mu kwiyubaka nk’ahantu heza ho gushora imari, gusura, no guteza imbere siporo. Indangagaciro z’iyi kipe zirimo gukomera ku ntego, kwihangana, no gutsinda zihuza cyane n’umuco n’urugendo rw’impinduka igihugu cyacu kirimo. Binyuze muri ubu bufatanye, dufite intego yo kumenyekanisha u Rwanda nk’ahantu heza ku bashoramari, nk’ahantu hihariye kuri ba mukerarugendo baturutse impande zose z’isi, ndetse nk’urubuga rwo guteza imbere impano no kongera amahirwe ku rubyiruko rw’Afurika binyuze muri siporo.”

Agaruka kuri aya masezerano, umuyobozi wa Atletico Madrid Oscar Mayo nawe agaruka kuri Visit Rwanda yagize ati,”Ni umufatanyabikorwa w’ingenzi cyane muri gahunda y’ikipe yo kwaguka ku rwego mpuzamahanga. Buri gihe dushaka abafatanyabikorwa bafite ubushobozi ku rwego mpuzamahanga, kandi bafite aho bahuriye na ruhago, Visit Rwanda ni urugero rwiza rw’ibi. Ni igihugu kiri mu nzira y’iterambere ridahagarara, kandi nizeye ko impande zombi zizungukira muri ubu bufatanye.”

Ibirango bya Visit Rwanda bizajya bigaragara ku myenda y’imyitozo n’iyo kwishyushya mbere y’umukino ya Atletico Madrid
Abakinnyi ba Atletico Madrid, Julian Alvarez na Reinildo Mandava basinya ku mwambaro wa Atletico Madrid uriho ibirango bya Visit Rwanda