Rayon yitwaye neza, APR iratsikira, Police irahagarikwa: Umunsi wa 6 wa Rwanda Premier League

Kuri iki cyumweru tariki 2 Ugushyingo hasojwe imikino y’umunsi wa 6 wa Shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League hakinwa imikino 3 irimo uwo Rayon Sports yatsinzemo Marine FC igitego 1-0.

Imikino y’umunsi wa 6 wa Rwanda Premier League yatangiye ku wa kane tariki 30 Ukwakira 2025 Gasogi United yakira AS Muhanga kuri Kigali Pele Stadium.

Uyu mukino warangiye Gasogi United itsinze AS Muhanga igitego 1-0 cyatsinzwe na Udahemuka Jean de Dieu ku munota wa 39 ndetse anahembwa nk’umukinnyi mwiza w’uyu mukino.

Imikino yakomeje ku wa gatanu hakinwa umukino umwe, Gorilla FC yari yakiriye Bugesera FC kuri Kigali Pele Stadium.

Uyu mukino warangiye Gorilla FC itsinze Bugesera FC ibitego 2-1, ibitego bya Gorilla byatsinzwe na Kalifa Traore ku munota wa 16 na Nduwimana Frank ku munota wa 22 naho igitego cya Bugesera cyatsinzwe na Isingizwe Rodrigue ku munota wa 75 kuri penaliti nyuma y’ikosa rya Akayezu Jean Bosco ryatumye anahabwa ikarita y’umutuku.

Imikino y’umunsi wa 6 wa Rwanda Premier League yakomeje ku wa gatandatu hakinwa imikino itatu, Amagaju FC yari yakiriye Musanze FC kuri Sitade Kamena ndetse atsindirwa mu rugo ibitego 2-0 byatsinzwe na Shaban Hussein ku munota wa 68 na Charles Nonso ku mu munota wa 82.

Undi mukino wahuje Rutsiro FC na APR FC kuri Sitade Umuganda i Rubavu warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, APR FC yatsindiwe na Denis Omedi ku munota wa 34 yuzuza ibitego 2 muri Shampiyona nyuma Rutsiro FC iza kwishyurirwa na Nizeyimana Jean Claude ku munota wa 42 kuri penaliti itaravuzweho rumwe.

Undi mukino wakinwe kuri uyu munsi wahuje Police FC na Mukura VS&L kuri Kigali Pele Stadium, uyu mukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Police FC niyo yabanje gufungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Ishimwe Christian ku munota wa 4 ariko cyaje kwishyurwa na Jordan Dimbumba ku munota wa 63, uyu wabaye umukino wa mbere Police FC idatsinze kuva Shampiyona yatangira.

Uyu mukino wabanjirijwe no gutanga igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umunsi wa 5 wa Rwanda Premier League cyahawe Boateng Mensah ukinira Mukura VS&L.

Imikino y’umunsi wa 6 yasojwe kuri iki cyumweru hakinwa imikino itatu, Gicumbi FC yanganyije na Etincelles FC igitego 1-1 kuri Kigali Pele Stadium, igitego cya Gicumbi cyatsinzwe na Bitwayiki Bahati Clement ku munota wa 3 ariko Ishimwe Djabilu aza kwishyurira Etincelles FC ku munota wa 46 ndetse ahembwa nk’umukinnyi mwiza w’uyu mukino.

Undi mukino wahuje Marine FC yari yakiriye Rayon Sports kuri Sitade Umuganda i Rubavu, uyu mukino warangiye Rayon ibonye amanota 3 ibikesha igitego cya Aziz Bassane Koulagna cyo ku munota wa 81 ari nawe wahembwe nk’umukinnyi mwiza w’uyu mukino.

Aziz Bassane nyuma yo gutsinda igitego yanaje kugira impanuka mu kibuga nyuma yo kugongana n’umukinnyi wa Marine FC, yaguye igihumure bisaba ko imbangukiragutabara yinjira mu kibuga kumukuramo ajyanwa mu bitaro bya Gisenyi.

Yari yagize ikibazo cyo guhumeka gusa kuko yabonye ubutabazi bwihuse ntakibazo yagize kidasanzwe kuko yahise anataha, ntabwo yaraye mu bitaro.

Umukino wasoreje indi y’umunsi wa 6 wahuje AS Kigali na Kiyovu Sports kuri Kigali Pele Stadium, uyu mukino warangiye Kiyovu Sports itarifite kapiteni wayo Amis Cedrick itsinze ibitego 3-0.

Ibitego bya Kiyovu Sports byatsinzwe na Sandja Moise ku munota wa 21, Niyo David ku munota wa 66 wanahembwe nk’umukinnyi mwiza kuri uyu mukino na Uwineza Rene ku munota wa 70 w’umukino.

Niyo David yahembwe nk’umukinnyi mwiza w’umukino

Nyuma y’imikino y’umunsi wa 6, Police FC ikomeje kuyobora n’amanota 16 igakurikirwa na Rayon Sports n’amanota 13 naho AS Kigali iri ku mwanya wa 15 n’amanota 4, ibanziriza Rutsiro FC ya nyuma n’amanota 2.

Urutonde rwa Shampiyona nyuma y’umunsi wa 6