Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutandukana n’umutoza Afhamia Lotfi w’umunya-Algeria mu buryo budasubirwaho nyuma y‘ukwezi uyu mutoza yaramaze yarahagaritswe azira umusaruro mucye.
Perezida wa Rayon Sports Twagirayezu Thadee niwe wemeje aya makuru, anavuga ko impande zombi zatandukanye ku bwumvikane ndetse yongeraho ko byakozwe byizweho neza ku buryo Rayon Sports itazagwa mu makosa nk’ayo yajyaga igwamo mbere yo kwirukana umutoza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Lotfi yageze muri Rayon Sports muri Kamena uyu mwaka avuye mu ikipe ya Mukura VS&L yaramazemo imyaka 3.
Mu mikino 4 y’amarushanwa yatoje Rayon Sports yatsizemo umukino 1, atsindwa imikino 2, anganya umukino 1.
Imikino 2 Rayon Sports yatsinzwe itozwa na Lotfi yatumye isezererwa muri CAF Confederation Cup mu ijonjora rya mbere, isezerewe na Singida Black Stars yo muri Tanzania yayitsindiye mu Rwanda no muri Tanzania.
Rayon Sports yatangiye ibiganiro byo gushaka umutoza mushya nyuma y’uko umwungiriza Haruna Ferouz ariwe warumaze iminsi atoza iyi kipe by’agateganyo.


