Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yahagaritse mu nshingano umutoza mukuru wayo Afhamia Lotfi n’umutoza wungirije wa kabiri Azzouz Lotfi ahanini bivuye ku mpamvu z’umusaruro nkene umaze iminsi uranga iyi kipe n’ubwo ikipe itavuze impamvu yo kumuhagarika.
Mu itangazo Rayon Sports yashyize ku mbuga nkoranyambaga ryagiraga riti,”Ubuyobozi bwa Association Rayon Sports bwafashe icyemezo cyo guhagarika mu nshingano Umutoza mukuru Afhamia Lotfi n’Umutoza wungirije wa kabiri Azzouz Lotfi.”
Itangazo rikomeza rigira riti,”Umutoza wungirije Haruna Ferouz n’abandi bakorana (Staff technique) barakomeza inshingano zo gutegura imikino iri imbere.”
Amakuru aravuga ko Lotfi n’umwungiriza we bahagaritswe mu gihe cy’ukwezi badatoza.
Iri tangazo ryashyizwe hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki 13 Ukwakira nyuma y’uko umutoza yagiye gukoresha imyitozo mu Nzove ariko bikarangira atayikoresheje ndetse akagenda itarangiye hamwe n’umungiriza we.
Lotfi yagiye mu ikipe ya Rayon Sports mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino avuye muri Mukura VS&L, amaze gutoza imikino itanu (5) y’amarushanwa, yatsinzemo umukino umwe, anganya umukino umwe, atsindwa imikino 3 irimo umwe wa shampiyona n’imikino ibiri yo muri CAF Confederations Cup yatsinzwemo na Singida Black Stars yo muri Tanzania.

Rayon Sports izagaruka mu kibuga tariki 18 Ukwakira 2025 yakira Rutsiro FC muri Shampiyona y’u Rwanda.