Ikipe ya Police FC yatsinze Marine FC ibitego 2-1 mu mukino wasoreje indi y’umunsi wa gatanu biyiha gukomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League n’amanota 15.
Kuri iki cyumweru tariki 26 Ukwakira 2025 Marine FC yari yakiriye Police FC mu mukino w’umunsi wa 5 wa Rwanda Premier League kuri Sitade Umuganda mu karere ka Rubavu.
Umukino warangiye Police FC itsinze ibitego 2-1 byatsinzwe na Kwitonda Alain ku munota wa 24 na Ani Elijah ku munota wa 47 naho igitego kimwe cya Marine FC cyatsinzwe na Mbonyumwami Taiba ku munota wa 4 w’inyongera.
Imikino ya Rwanda Premier League y’umunsi wa 5 yatangiye ku wa gatanu tariki 24 Ukwakira; Gicumbi itsinda Gasogi United ibitego 2-1 na Rayon Sports itsinda Amagaju FC igitego 1-0.
Imikino yakomeje ku wa gatandatu; Musanze FC yanganyije na Rutsiro igitego 1-1, Mukura VS&L yatsinze AS Kigali ibitego 2-0, Kiyovu Sports inganya na APR FC 0-0, Etincelles FC inganya na Gorilla FC 0-0 naho Bugesera FC itsindwa na AS Muhanga igitego 1-0.
Nyuma y’umunsi wa 5; Police FC irayoboye n’amanota 15 bivuze ko yatsinze imikino yose ibi biyigira ikipe ya 4 mu Rwanda ibashije gutsinda imikino 5 yose ibanza ya Shampiyona kuva muri 2011, andi makipe yabikoze Rayon Sports yabikoze muri 2022-23, APR FC yabikoze muri 2018-19 na Kiyovu Sports yabikoze muri 2012-2013.
Rayon Sports iza ku mwanya wa kabiri n’amanota 10, ikurikirwa na Mukura n’amanota 8, hakaza Gorilla FC n’amanota 7 ku mwanya wa kane inganya na APR FC na Gicumbi FC, ku mwanya wa 7 haza Marine FC n’amanota 6 inganya na Gasogi United, Musanze FC, Bugesera FC na Kiyovu Sports 11.
Ku mwanya wa 12 hari AS Kigali n’amanota 4 inganya na AS Muhanga n’Amagaju FC naho Etincelles FC iri ku mwanya wa 15 n’amanota 3 igakurikirwa na Rutsiro FC ifite inota rimwe ku mwanya wa nyuma.



