Paul Pogba yongeye kugaruka mu kibuga nyuma y’imyaka 2

Paul Pogba yongeye gukina nyuma y'iminsi 811

Umufaransa ukomoka muri Guinea Paul Pogba yongeye kugaruka mu kibuga nyuma y’imyaka 2 adakandangira mu kibuga kubera ibihano byo gukoresha imiti yongera imbaraga.

Paul Pogba yongeye kugaragara mu kibuga mu mukino wa Shampiyona y’Ubufaransa ikipe ye ya AS Monaco yatsinzwemo na Rennes ibitego 4-1.

Pogba ukina mu kibuga hagati yinjiye mu kibuga asimbuye Mamadou Coulibaly ku munota wa 85 w’umukino.

Pogba yaherukaga gukina tariki 3 Nzeri 2023 mu mukino Juventus yo mu Butaliyani yakiniraga yatsinzemo Empoli ibitego 2-0, yaramaze iminsi 811 adakina.

Nyuma yaho Pogba yasanzwe yarakoresheje imiti itemerewe gukoreshwa n’abakinnyi b’umupira w’amaguru kuko yongera imbaraga byatumye ahabwa igihano cyo kumara imyaka 4 adakina ariko nyuma yo kujurira kigezwa ku mezi 18.

Tariki 15 Ugushyingo 2024, Pogba yasheshe amasezerano yarafitanye na Juventus byatumye asigarana ntakipe afite.

Nyuma y’uko ibihano birangiye muri Werurwe 2025, Pogba ntakipe yarafite na nyuma y’uko asinyiye AS Monaco y’iwabo mu Bufaransa ntibyamukundiye ko ahita akina kubera ibibazo by’imvune.

N’ubwo Pogba w’imyaka 32 yagarutse mu kibuga gusa avuga ko ataramera neza ku buryo yakina iminota 90 y’umukino.

Pogba nyuma yo kugaruka mu kibuga avuga ko ikimuraje inshinga ari ukuzakina igikombe cy’isi cya 2026 mu ikipe y’igihugu y’Ubufaransa kandi ngo azi neza ko kugira ngo azabone umwanya bizamusaba gukina neza muri AS Monaco.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati,”Ijoro ryatambutse sinzaryibagirwa. Kongera gukandagira mu kibuga nyuma y’imyaka 2 bivuze byinshi kuri nge ku buryo ntazi uko nabivuga. Abafana mwarakoze kunyereka urukundo, imbaraga no kwizera. Ndashimira byimazeyo buri muntu wambaye hafi, wamfashije ndetse wansunitse muri buri ntambwe yo muri uru rugendo. Kugaruka mu kibuga si ibyange gusa ahubwo ni ibya buriwese utarahwemye kumfasha.

Ubutumwa Paul Pogba yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze yishimira kongera kugaruka mu kibuga