Padiri Claude Talbot yasezeweho bwa nyuma, ashyingurwa mu cyubahiro

Padiri Claude Talbot wabaye umurezi wa benshi mu iseminari nto ya Karubanda (Petit Séminaire Virgo Fidelis de Butare) yasezeweho bwa nyuma ashyingurwa muri iyi seminari yamazemo igihe kinini ari umurezi.

Kuri uyu kane tariki 30 Ukwakira 2025 habaye igitambo cya Misa cyayobowe n’Umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare, Ntagungira Jean Bosco cyo gusezera bwa nyuma kuri Padiri Claude Talbot witabye Imana ku Cyumweru tariki 26 Ukwakira 2025 azize uburwayi afite imyaka 87, ashyingurwa mu buruhukiro bwo mu Iseminari.

Padiri Claude Talbot yavukiye mu Bubiligi tariki 5 Gashyantare 1938, ahabwa isakaramentu ry’Ubusaseridoti mu 1962 afite imyaka 24 y’amavuko muri Diyosezi ya Liège yo mu Bubiligi ari naho yakomokaga.

Padiri Talbot yageze mu Rwanda mu 1968 muri gahunda ya Fidei Donum (Impano y’Ukwemera). Papa Piyo wa 12 yari yifuje ko abapadiri bajya boherezwa na diyosezi zabo mu butumwa hirya no hino ku isi. Baburangiza bagataha. Bamwe mu bageze mu Rwanda barimo Claude Talbot, barahagumye.

Padiri Talbot akigera mu Rwanda yabaye kuri Katederali i Butare kugeza ahavuye burundu yimuriwe i Kansi ahabaga Iseminari nto ya Butare (Petit Séminaire Saint Curé d’Ars i Kansi) muri Nzeri 1972.

Muri uwo mwaka n’ubundi nibwo iseminari yimukiye ku Karubanda (ariho iri kugeza ubu) ivuye i Save gusa Padiri Talbot yagumye kwigisha i Kansi honyine hanyuma yimuka burundu ava i Kansi ajya ku Karubanda mu mwaka wa 1976-1977 igihe abaseminari bose bigaga i Kansi bari bamaze kurangiza umwaka wa nyuma.

Padiri Talbot yabaye mu iseminari nto yo ku Karubanda kuva ubwo kugeza atabarutse kuri iki Cyumweru aguye mu bitaro byita ku barwayi b’indembe bya Kabuga.

Bimwe mu bikorwa by’indashyikirwa byaranze Padiri Claude Talbot mu buzima bwe birimo gutanga uburezi bufite ireme, kwamamaza ivanjili ntagatifu no gufasha byamurangaga aho ari hose.

Padiri Talbot wari umuhanga mu bugenge (Physique) n’ubutabire (Chimie) yigishaga gufotora no guhanagura amafoto, gukora amaradiyo, iyobokamana ndetse yazanye n’agashya ko kwigisha iby’ingenzi kuri porogaramingi (Programming) mu myaka 1981. Ikiyongera kuri ibi ni uko yarafite na télescope abanyeshuri bakoreshaga bareba ukwezi ndetse arinze atabaruka igihari.

Kamera (Appareil) Padiri Claude Talbot yahereyeho yigisha abaseminari gufotora mu 1972.

Mu buhamya bwa Padiri Ngomanzungu uri mu barezwe na Padiri Talbot yavuze ko Padiri Talbot yari afite uburyo bwo kureba iteganyagihe (Centre méteorologique) bukomeye ku buryo ngo afatanyije n’abaseminari ari bo bajyaga batanga ibipimo by’imvura, umuyaga n’ibindi ku kibuga cy’indege cya Butare.

Ku biro bya Padiri Claude Talbot hari ibikoresho bw’iteganyagihe birimo ibipima umuyaga n’imvura

Ibi byose yabikoraga mu gihe mu Rwanda iterambere ryari rikiri hasi ntabantu benshi barabisobanukirwa.

Padiri Talbot yamamazaga inkuru nziza ya Yezu Kristu binyuze mu kwigisha iyobokamana mu ishuri, gusoma Misa mu ndimi zitandukanye zirimo n’ikinyarwanda ndetse no gusakaza ibitabo birimo inkuru nziza. Mu myaka ye ya nyuma yigishaga iyobokamana (Religion) mu mwaka wa mbere no mu wa kane mu iseminari.

Padiri Talbot yagiraga umutima wo gufasha no kwitangira abandi kuko ni benshi yatangiye amafaranga y’ishuri kugira ngo babashe kwiga kuko yizeraga ko hari abana b’abahanga batabashaga gukomeza kwiga ndetse ngo mu 1973 ubwo abaseminari bamwe bari barateshejwe ishuri, Padiri Talbot yabashyiraga ibyo biga (Notes) iwabo.

Padiri Talbot yakundaga gutoza abanyeshuri gusoma dore ko n’ibiro bye byari birimo ibitabo by’amoko yose birimo ibitabo by’iyobokamana, ibitabo by’indimi, ibitabo bya siyansi n’ibinyamakuru.

Padiri Talbot yagaragarije umutima ukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho yagumanye n’abahigwaga bari mu iseminari ku Karubanda, ababarana nabo kugeza Jenoside irangiye ndetse nyuma aguma mu iseminari.

Padiri Talbot wakundaga imikino cyane dore ko nta mukino waberaga mu iseminari ngo awusibe (N’iyo wabaga ari uwahuje amashuri yo mu kigo) yatabarutse afite imyaka 87, amaze imyaka hafi 58 mu Rwanda.

Padiri Claude Talbot ntiyasibaga ku kibuga iyo habaga habaye imikino

Urupfu rwa Padiri Claude Talbot rwababaje benshi by’umwihariko abamunyuze mu biganza muri Petit Séminaire Virgo Fidelis de Butare kuko yararenze kuba ari umurezi ahubwo yari umubyeyi.

Kuri uyu wa gatatu tariki 29 Ukwakira habaye igitaramo cyo guhimbaza ubuzima bwe mbere y’uko ashyingurwa mu cyubahiro kuri uyu wa kane tariki 30 Ukwakira 2025.

Umuhango wo kumushyingura witabiriwe n’abantu bo mu ngeri zitandukanye harimo abo yigishije, abo yafashije, abihayimana, abakirisitu, abaseminari n’abandi.

Padiri Talbot yashyinguwe mu cyubahiro mu iseminari aho yarasanzwe akorera ubutumwa
Abihayimana bashyira indabo ku mva ya Padiri Talbot
Padiri Claude Talbot atanga umugisha ku bana

 

Padiri Claude Talbot yasomaga Misa mu ndimi nyinshi zirimo Igifaransa, Icyongereza n’Ikinyarwanda