Musanze yajombye ihwa mu byishimo bya APR FC

APR FC yatsinzwe umukino wa mbere muri Shampiyona na Musanze FC

Ikipe ya Musanze FC yatsinze APR FC ibitego 3-2 mu mukino w’umunsi wa 8 wa Shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League wabereye kuri Sitade Ubworoherane mu karere ka Musanze.

Ku wa gatandatu tariki 22 Ugushyingo 2025 Musanze FC yari yakiriye APR FC mu mukino w’umunsi wa 8 wa Shampiyona y’u Rwanda.

APR FC yagiye gukina uyu mukino iri ku rutonde rumwe na Police FC rw’amakipe ataratsindwa muri Shampiyona ndetse yari mu byishimo bikomeye kuko yaherukaga gutsinda mukeba wayo Rayon Sports ibitego 3-0.

Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga

APR FC ntiyigeze yoroherwa ku mukino wa Musanze FC kuko yatangiye mu gice cya mbere itsindwa ibitego 3 byatsinzwe na Mutsinzi Charles ku munota wa 6, Shaban Hussein ku munota wa 22 na Bizimungu Omar ku munota wa 42.

Mu gice cya kabiri Musanze FC yakinnye yugarira cyane dore ko yariyoboye umukino n’ibitego 3-0 ari nako APR FC yotsaga igitutu izamu ishaka kwishyura.

Kotsa igitutu kwa APR FC kwaviriyemo Murangamirwa Serge kwitsinda igitego ku munota wa 64 mbere y’uko William Togui atsindira APR FC igitego cya kabiri ku munota wa 87.

Umukino warangiye Musanze FC itsinze APR FC ibitego 3-2 nyuma y’akazi gakomeye kakozwe n’umuzamu wa Musanze FC Nsabimana Jean de Dieu wakuyemo imipira 7 yatewe na APR FC igana mu izamu bimuhesha guhabwa igihembo cy’umukinnyi mwiza kuri uyu mukino.

Musanze FC yaherukaga gutsindira APR FC i Musanze tariki 16 Gashyantare 2022 ubwo yayitsindaga igitego 1-0, ni nayo nshuro Musanze FC yaherukaga gutsinda APR FC muri Shampiyona y’u Rwanda.

Musanze FC yagaragaje kwishongora cyane kuri APR FC nyuma yo kuyitsinda, ishyira ku mbuga nkoranyambaga zayo ifoto y’ingagi iri kwivugana intare dore ko iyi kipe y’i Musanze yitazira ‘Ingagi Nkuru’ kuko bituruka ku kuba mu karere ka Musanze haba ibirunga bibamo ingagi naho APR FC ikitazira ‘Intare’.

Ubutumwa bwa Musanze FC nyuma yo kwivugana APR FC.

APR FC izagaruka mu kibuga ku wa kabiri tariki 25 Ugushyingo ikina na Marine FC saa 18:00 kuri Kigali Pele Stadium umukino w’ikirarane wagombaga kuba warakinwe ku munsi wa mbere wa Shampiyona.

Indi mikino ya Shampiyona y’u Rwanda yakinwe ku wa gatandatu yarangiye Bugesera FC itsindiwe mu rugo na Rutsiro FC ibitego 3-2, Amagaju FC anganyije na Etincelles FC igitego 1-1, Marine FC itsinze Gorilla FC igitego 1-0 naho Police FC itsinze Gicumbi FC ibiteog 2-1.