Mukunzi Yannick yatandukanye na Sandvikens IF

Mukunzi Yannick yatandukanye na Sandvikens IF

Umukinnyi w’umunyarwanda ukina mu kibuga hagati Mukunzi Yannick yatangaje ko yatandukanye na Sandvikens IF yo muri Sweden yakiniraga nyuma y’imyaka 6 yarayimazemo.

Mukunzi yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa gatatu tariki 3 Ugushyingo 2025.

Yagize ati,”Ndashaka gufata uyu mwanya ngo nshimire byimazeyo buri wese ubarizwa muri iyi kipe. Kuva nayigeramo muri 2019, mwaranyakiriye, muranyizera, mugira urugendo rwange urutazibagirana.

Ntabwo byoroshye kuvuga ngo ‘Murabeho’ kuko uko imyaka yashiraga Sandvikens IF yabaye umuryango kuri nge. Urwibutso, imbaraga, n’uburyo twubatse umubano wacu bizahora hafi y’umutima wange.

Ndashimira abayobozi, abatoza, abakinnyi twakinanaga, abafana ndetse na buri umwe ubarizwa muri uyu muryango (Sandvikens IF), mwarakoze ku bw’urukundo, ikizere, n’ibihe byiza twasangiye.

Ngiye gutera intambwe y’indi mu rugendo rwange gusa sinzasiga inyuma ibyo nigiye hano n’ubunararibonye nahavanye. Ikipe ndayifuriza gutsinda.

Mukunzi Yannick yasoje agira ati,”Mwarakoze ku bwa burikimwe!

Mukunzi Yannick yageze muri Sandvikens IF yo muri Sweden kuri ubu ikina mu kiciro cya kabiri mu mwaka wa 2019 avuye muri Rayon Sports yo mu Rwanda.

Mukunzi Yannick w’imyaka 30 yakiniye Sandvikens IF imikino 101, ayitsindira ibitego 4, atanga imipira ibiri yavuyemo ibitego.