Biteganyijwe ko tariki 30 Kanama 2025 hazarara hamenyekanye Perezida mushya w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA kuko ariho hateganyijwe amatora ya Perezida mushya w’iri shyirahamwe.
Mu ntangiriro z’aya matora, abifuza kwiyamamaza kuyobora FERWAFA batangiye gutanga kandidatire zabo maze haboneka abakandida babiri aribo Shema Fabrice na Hunde Rubegesa Walter.
Nyuma Hunde Rubegesa Walter n’abo bagombaga gufatanya biyamamaza bagiye bataka ko bimwe ibyangombwa byanabasunikiye gukura kandidatire yabo muri aya matora.
Ibi binagaragarira mu butumwa bukomeye Rurangirwa Louis wiyamamazanyaga na Hunde nka Komiseri w’Imisifurire yanyujije ku rubuga rwa X tariki 25 Nyakanga 2025 aho yagize ati,”Amatora ya @FERWAFA arimo uburiganya. As Member of Ferwafa EXCOM, Nyakubahwa H.E @PaulKagame ndifuza ko mukurikirana aya matora. Ntibyumvikana uburyo uruhande rumwe rubona ibyangombwa, urundi rukabibura kandi bitangwa n’urwego rumwe rwa Leta @Rwanda_Sports“
Kuri uyu wa mbere tariki 28 Nyakanga nibwo FERWAFA yashyize hanze urutonde rw’abakandida biyamamariza kuyobora FERWAFA ruriho umukandida rukumbi Shema Fabrice.


Kuri uyu wa mbere ni nabwo hazamutse amakuru menshi ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Minisiteri ya Siporo yaba yahagaritse amatora ya Perezida wa FERWAFA mu gihe kitazwi.
Kuri uyu wa kabiri mu gitondo nibwo Minisiteri ya Sipori na FERWAFA baramutse banyomoza aya makuru ko Minisiteri ya Siporo yaba yahagaritse amatora ya FERWAFA, izi nzego zombi zihamya ko aya makuru ari ibihuha.

