Messi yongereye amasezerano y’imyaka 3 muri Inter Miami

Kizigenza Lionel Messi yongereye amasezerano y’imyaka 3 muri Inter Miami azamugeza mu Ukuboza 2028 mu gihe ayo yarafite yari kuzarangira mu Ukuboza uyu mwaka.

Kuri uyu wa kane tariki 23 Ukwakira 2025 nibwo Inter Miami ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yemeje ko Messi yongereye amasezerano.

Lionel Messi yageze muri Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri 2023 avuye muri Paris Saint Germain, asinya amasezerano y’imyaka ibiri n’igice.

Messi yafashije iyi kipe gutwara Leagues Cup akihagera muri 2023 ndetse umwaka ushize yayifashije gutwara Supporters’ Shield ndetse yaciye agahigo ko kuba ariwe mukinnyi umaze kuyitsindira ibitego byinshi mu mateka, amaze kuyitsindira ibitego 71 mu mikino 82.

Nyuma yo kongera amasezerano, Messi azaba ari imbere kuri sitade nshya iri kubakwa na Inter Miami izafungurwa umwaka utaha ya Miami Freedom Park nyuma y’uko yakiniraga kuri Sitade Chase kuva muri 2020 yafungurwa.

Messi wafashije Argentine gutwara igikombe cy’isi giheruka cya 2022 kuri ubu afite imyaka 38, bivuze ko azarangiza amasezerano ye afite imyaka 41.

Link: Amashusho ya Lionel Messi yongera amasezerano muri Inter Miami