Lomami Marcel wari umutoza wungirije muri Etincelles FC yatangajwe nk’umutoza mushya wungirije muri Rayon Sports, yasinye amasezerano y’amezi 6.
Kuri uyu wa mbere tariki 15 Ukuboza 2025 nibwo Rayon Sports yatangaje Lomami nk’uko byari bimaze iminsi bivugwa ndetse yakoresheje imyitozo ya mbere mu Nzove.
Si ubwa mbere Lomami agiye kuba umutoza wungirije muri Rayon Sports kuko no muri 2021 yinjiye muri iyi kipe nk’umutoza wungirije, yari yungirije Masudi Djuma.
Uretse kuba Lomami yarabaye muri Rayon Sports nk’umutoza ndetse agatoza n’andi makipe atandukanye arimo Gasogi United na Gorilla FC yavanye mu kiciro cya kabiri akayazamura mu kiciro cya mbere n’amakipe ya Vision FC, Kiyovu Sports na Etincelles yararimo kuri ubu, yanabaye umukinnyi mu makipe atandukanye yo mu Rwanda arimo na Rayon Sports aho yakinaga nka myugariro.
Lomami azungiriza umutoza mukuru w’umufaransa Bruno Ferry wamaze kumvikana na Rayon Sports nawe ugomba kugera mu Rwanda muri iki cyumweru. Biteganyijwe ko na Haruna Ferouz nawe aguma muri Rayon Sports.
Ferry w’imyaka 58 akaba ari umutoza waruherutse gutandukana na AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.


