Lionel Messi yakiranwe ubwuzu muri Angola

Angola irakina na Argentine

Ikipe y’igihugu ya Argentine irangajwe imbere na Lionel Messi yageze muri Angola yakiranwa ubwuzu mbere yo gukina umukino wa gicuti utegerejwe kuri uyu wa gatanu tariki 14 Ugushyingo 2025 saa 18:00 z’umugoroba ku isaha y’i Kigali.

Angola yatumiye Argentine ngo bakine umukino wa gicuti mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’ubwingenge w’iki gihugu uba tariki 11 Ugushyingo.

Ubwo Argentine yageraga muri Angola yakiriwe n’abanya-Angola benshi bari baje no kwihera ijisho kapiteni wayo Lionel Messi benshi bafata nk’umukinnyi wa mbere ku isi.

Amakuru avuga ko Angola yatanze miliyoni 13 z’Amadorali ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (Arenga miliyari 15 z’amafaranga y’u Rwanda) kugira ngo itumizeho ikipe y’igihugu ya Argentine ifite igikombe cy’isi giheruka mu mukino wa gicuti.

Argentine irakina uyu mukino idafite bamwe mu bakinnyi bayo barimo Julian Alvarez, Nahuel Molina na Giuliano Simeone bose babuze uko binjira muri Angola kuko badafite urukingo rwa yellow fever ndetse na Enzo Fernandez wavanwe muri bagenzi be kubera imvune.

Angola yo irakina idafite abakinnyi bayo barimo Zini na Randy Nteka bafite ibibazo by’imvune.

Umukino urabera kuri Estadio 11 de Novembro, Sitade yitiriwe umunsi w’ubwingenge wa Angola.

Angola yabonye ubwingenge yivanye mu maboko ya Portugal.

Abafana bari benshi mu mihanda bari kwakira Argentine