Kylian Mbappe yatsinze PSG mu rubanza baburanaga

Urukiko rwo mu Bufaransa rwategetse ikipe ya Paris Saint Germain kwishyura rutahizamu Kylian Mbappe miliyoni €60 nyuma yo gutsindwa urubanza impande zombi zaburanaga.

Kylian Mbappe kuri ubu ukinira Real Madrid yavuye muri Paris Saint Germain ku buntu nyuma y’uko amasezerano ye yari yararangiye.

Ubu buryo Mbappe yavuye muri Paris Saint Germain ntabwo bwashimishije iyi kipe byatumye itamuhemba imishahara ye, inyongera y’uburyo yitwaye (Ethics bonus) n’inyongera y’uko yari yarasinye amasezerano (Signing bonus) nk’uko byari bikubiye mu masezerano yasinye muri 2022 yagombaga kumugeza muri mpera z’umwaka w’imikino wa 2023/24.

Aya mafaranga muri rusange Paris Saint Germain igomba kwishyura Mbappe akaba angana na miliyoni €60 kuko itamuhembye ukwezi kwa Mata, Gicurasi na Kamena mbere yo kuyisohokamo ajya muri Real Madrid.