Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB rwasheshe komite za Rayon Sports rushyiraho Murenzi Abdallah nk’umuyobozi w’inzibacyuho mu gihe cy’amezi 3.
Murenzi Abdallah yarasanzwe muri komite ya Rayon Sports nk’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ikirenga akaba yahawe kuyobora komite y’inzibacyuho n’inshingano zo gutegura amatora ya komite nshya za Rayon Sports.
Nyuma y’inama yabaye kuri uyu wa kabiri tariki 25 Ugushyingo 2025 yahuje RGB n’abayobozi 18 ba Rayon Sports yanzuye ko komite zari ziyoboye Rayon Sports ziseswa nyuma y’imvururu no kutumvikana kwari kumaze iminsi mu buyobozi bw’iyi kipe ikunzwe na benshi.
Mu itangazo RGB yageneye umuryango wa Rayon Sports ryagiraga riti,“Hashingiwe ku Itegeko No56/2016 ryo ku wa 16/12/2016 rishyiraho Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere yarwo, ndetse n’Itegeko No058/2024 ryo ku wa 20/06/2024 rigenga imiyoborere inyarwanda itari iya Leta, kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2025, RGB yagiriye inama n’ubuyobozi bw’Umuryango wa Rayon Sports, hagamijwe gukomeza kubungabunga ibibazo bikomeje kugaragara mu miyoborere, bigira ingaruka ku mikorere y’ikipe, miyoborere yayo n’umusanze wawo mu iterambere rya siporo mu Rwanda.
Nyuma yo gusuzuma byimbitse ibi bibazo, inama yafashe umwanzuro wo guhagarika inzego zose zari ziyoboye umuryango wa Rayon Sports arizo: Inama y’Ubutegetsi, Komite Nyobozi, Komite Ngenzurwa, ndetse n’Akanama gashinzwe gukemura amakimbirane.
Hashyizweho komite y’agateganyo ifite inshingano zikurikira:
• Gusuzuma no kuvugurura amategeko y’Umuryango wa Rayon Sports;
• Gusesengura no kuvugurura inzego z’imiyoborere hagendewe n’inshingano zazo;
• Gutegura igenzura (external audit) ry’imikorere y’umuryango;
• Gusigasira umubano n’ubusugire bw’umuryango wa Rayon Sports mu gihe cy’inzibacyuho;
• Gukurikiranira ibikorwa n’imirimo yose y’umuryango mu gihe cy’amezi atatu.
Abagize komite y’inzibacyuho ni:
1. Bwana Murenzi Abdallah, ukuriye Komite y’Inzibacyuho
2. Me. Jean Bosco Bubumwe
3. Madamu Josee Akayezu
4. Bwana Gakwaya Olivier
5. Bwana Nsabyimana Batiste
RGB izakomeza gufasha Rayon Sports mu gushyira mu bikorwa ry’izi mpinduka hagamijwe gutuma ikora ibiro bwo murambye, bya kinyamwuga kandi bushingiye ku mategeko ndeste n’amahame y’imiyoborere myiza. Izi ngamba ni intambwe ikomeye mu kugarura ituze no guteza imbere imiyoborere myiza mu Muryango wa Rayon Sports.”

Izi nzego ebyiri z’ubuyobozi bwa Rayon Sports zaje ari nk’igisubizo kuri uyu muryango ndetse abafana bazifitiye ikizere gusa nyuma yo gutangira imirimo zagaragaje kuryana aho gufatanya.
Ibi byagize ingaruka no ku ikipe ya Rayon Sports kuko byatumye itakaza igikombe cya Shampiyona y’umwaka ushize habura iminsi 3 ngo Shampiyona irangire ndetse itakaza n’igikombe cy’amahoro ku mukino wa nyuma itsinzwe na APR ibitego 2-0.
Uyu mwaka w’imikino nawo ntabwo watangiye neza kuri Rayon Sports kuko yatangiye isezererwa mu mikino ya CAF Confederation Cup n’ikipe ya Singida Black Stars yo muri Tanzania iyitsindiye mu Rwanda no muri Tanzania.
Muri Shampiyona ntabwo bihagaze neza kuri Rayon Sports kuko imaze gutsindwa imikino 3, inganya umukino umwe mu mikino 8, iri ku mwanya wa 5 n’amanota 13 irushwa na Police FC ya mbere amanota 7.
Kutitwara neza kwa Rayon Sports byanatumye itandukana n’umutoza mushya yari yazanye Afhamia Lotfi byagiye binashingira ku buyobozi butari buri hamwe ku buryo byanavugwaga ko hari abayobozi bamwe bacaga ku ruhande bagaha ruswa abakinnyi b’iyi kipe kugira ngo bitsindishwe kugira ngo ubuyobozi buriho buhabwe isura mbi.
Komite icyuye igihe isize Rayon Sports ahabi kuko mu mwaka ushize yirukanye umutoza Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka ‘Robertinho’ mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’umukinnyi Adulai Jalo byatumye aba bombi barega iyi kipe ku buryo kuri ubu itemerewe kugura abakinnyi mu isoko ry’abakinnyi ryo muri Mutarama 2026 mu gihe itarishyura aba bombi nyamara iyi kipe yarikeneye kongera mo abakinnyi bakomeye bayifasha kwitwara neza.



