Komite iherutse gutorwa ya AS Kigali yatewe utwatsi

Perezida w'agateganyo wa AS Kigali Dr Rubagumya Emmanuel

Perezida w’agateganyo wa AS Kigali Dr. Rubagumya Emmanuel yandikiye abanyamuryango ba AS Kigali abamenyesha ko komite iherutse gutorwa y’iyi kipe atari iya nyayo kuko yishyizeho mu buryo bunyuranyije n’amategeko bityo ko idakwiye kubarangaza.

Mu ibaruwa Dr. Rubagumya yanditse agira ati, “Banyamuryango ba AS Kigali,

Tubandikiye tubamenyesha ko hari Abanyamuryango bake cyane bahuye mu buryo butemewe n’amategeko tariki 23/11/2025 batangaza ko bashyizeho ubuyobozi bwa AS Kigali. Turamenyesha abanyamuryango bose ko ubwo buyobozi bwishyizeho binyuranije n’amategeko butemewe kandi ko mutagomba kurangazwa nabo bantu, byamenyeshejwe RGB izabishakira igisubizo vuba. Turabamenyesha kandi ko duteganya gutumira Inama y’Inteko rusange nyuma yo gusesengura ibibazo byicunga mutungo byagaragaye muri Equipe no gukora ubgenzuzi tukazabagezaho Raporo nyuma yaho tukabona gutora abagize Inzego zose z’umuryango wa AS Kigali muburyo bwubahirije amategeko.” 

Iyi baruwa isoza igira iti,”Turabasaba kandi gukomeza kuba hafi no gushyigikira ikipe yacu kugira ngo ikomeze kwitwara neza muri Shampiyona.

Ibaruwa yandikiwe abanyamuryango ba AS Kigali

Yashyizwemo umukono na Perezida w’agateganyo wa AS Kigali Dr. Rubagumya Emmanuel, bimenyeshwa Umuyobozi mukuru wa RGB, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Perezida wa FERWAFA n’Umuyobozi wa Rwanda Premier League.

Iyi baruwa ije nyuma y’uko ku Cyumweru tariki 23 Ugushyingo 2025 habaye inama y’inteko rusange idasanzwe ya AS Kigali yabereye mu nyubako y’Umujyi wa Kigali yatorewemo Rindiro Jean Chrysostome nka Perezida mushya wa AS Kigali asimbuye Dr. Shema Ngoga Fabrice watorewe kuba Perezida wa FERWAFA. 

Komite ya AS Kigali yari yatowe