Guhera kuri uyu wa gatanu tariki 24 Ukwakira harakinwa imikino y’umunsi wa gatanu wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, Rwanda Premier League izasozwe ku Cyumweru tariki 26 Ukwakira 2025.
Imikino y’umunsi wa gatanu iratangirira kuri Kigali Pele Stadium hakinwa imikino ibiri, umukino wa mbere urahuza Gicumbi FC iri ku mwanya wa 11 n’amanota 4 irakira Gasogi United iri ku mwanya wa 6 n’amanota 6 saa cyenda z’umugoroba (15:00).
Ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino uri busifurwe na Nshimiyimana Remy Victor ni 1,000 RWF ahasanzwe hose, 3,000 RWF ahatwikiriye, 10,000 muri VIP ndetse na 20,000 RWF muri VVIP.

Undi mukino ukinwa kuri uyu wa gatanu uratangira saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba (18:30) aho Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 7 iraza kwakira Amagaju FC ari ku mwanya wa 13 n’amanota 4.
Ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino usifurwa na Kayitare David ni 3,000 RWF ahasanzwe, 5,000 RWF ahatwikiriye, 10,000 RWF muri VIP ndetse na 20,000 RWF muri VVIP.

Ku ruhande rwa Rayon Sports n’ubundi uyu mukino uratozwa n’umutoza wungirije Haruna Ferouz nyuma y’uko umutoza mukuru Afhamia Lofti ahagaritswe azira umusaruro nkene, amakuru ava muri Rayon Sports akaba yemeza ko iyi kipe iri mu biganiro bya nyuma n’umutoza w’umunya-Senegal ugomba gusimbura Lofti.
Imikino ya Rwanda Premier League izakomeza ku wa gatandatu tariki 25 Ukwakira 2025 hakinwa imikino 5 yose izatangira saa cyenda z’umugoroba; kuri Sitade Kamena i Huye Mukura VS&L izakira AS Kigali, Musanze FC yakire Rutsiro FC kuri Sitade Ubworoherane, Etincelles FC yakire Gorilla FC kuri Sitade Umuganda i Rubavu, Kiyovu Sports yakire APR FC kuri Kigali Pele Stadium naho Bugesera FC yakire AS Muhanga kuri Sitade y’Akarere ka Bugesera.

Imikino y’umunsi wa gatanu wa Shampiyona izasozwa ku cyumweru, Marine FC yakira Police FC kuri Sitade Umuganda yo mu karere ka Rubavu.
Abakinnyi batemerewe gukina uyu munsi wa 5 wa Rwanda Premier League barimo Ibrahim Abdoul Kaasapu wa Etincelles FC na Moise Babangetini Kisola wa Gicumbi FC bahawe amakarita y’umutuku mu mikino y’umunsi wa 4.

Abandi bakinnyi batemerewe gukina kuri uyu munsi wa 5 barimo Masudi Narcisse wa Gorilla FC na Hitimana Jean Claude na Kwizera Bahati Emilien bombi ba Rutsiro FC kubera bamaze kuzuza amakarita atatu y’umuhondo bituma basiba umukino ukurikiyeho.
Kuri aba bakinnyi hiyongeraho umutoza wongerera ingufu abakinnyi (Fitness Coach) wa Etincelles FC Twagirayezu Adrien nawe wahawe ikarita y’umutuku bimubuza gutoza kuri uyu munsi wa 5.



