U Rwanda rwegakanye imidari 10 muri Shampiyona y’Afurika y’Amagare, CAC Road Cycling African Championship 2025 yabaeraga muri Kenya harimo imidari 2 ya zahabu, imidari 4 ya feza (Silver) n’imidari 4 ya bronze.
U Rwanda rwari mu bihugu 30 byo muri Afurika byitabiriye Shampiyona y’Afurika y’Amagare yaberaga Kwale muri Kenya kuva tariki 20 Ugushyingo igasozwa tariki 23 Ugushyingo 2025.
U Rwanda rwegukanye imidari 10 irimo imidari ibiri ya zahabu yegukanwe na Akimana Donatha wabaye uwa mbere mu kiciro cy’abangavu na Nyirarukundo Claudette wabaye uwa mbere mu kiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 23, iyi midari yose ni iyo gusiganwa mu muhanda (Road race).
Imidari 4 u Rwanda rwegukanye ya feza (Silver) irimo umudari wa Masengesho Yvonne wabaye uwa kabiri muri Road Race mu bangavu batarengeje imyaka 19, imidari ibiri ya Mwamikazi Djazilla wabaye uwa kabiri muri Road race no mu gusiganwa n’ibihe (Individual Time Trial) mu bakobwa batarengeje imyaka 23 ndetse n’umudari w’ikipe yasiganwe muri Mixed Relay yarigizwe na Nsengiyumva Shemu, Mugisha Moise na Tuyizere Etienne bafatanya na Nirere Xaveline, Ingabire Diane, Ntakirutimana Martha.
Imidari 4 u Rwanda rwegukanye ya bronze irimo umudari wa Nyirarukundo Claudette wabaye uwa gatatu muri Road race mu bagore, Niyonkuru Samuel wabaye uwa gatatu muri Road race mu bahungu batarengeje imyaka 23, Masengesho Yvonne wabaye uwa gatatu mu bangavu muri Individual Time Trial na Nirere Xaveline wabaye uwa gatatu mu bagore muri Individual Time Trial.


