Inshingano nyinshi zatumye Brig Gen Deo Rusanganwa ava ku buyobozi bwa APR FC

Deo Rusanganwa yakuwe ku mwanya wo kuba Chairman wa APR FC

Brig Gen Deo Rusanganwa wari Chairman (Umuyobozi) w’ikipe ya APR y’umupira w’amaguru (APR FC) yakuwe kuri izi nshingano kubera imirimo myinshi asanzwe afite irimo kuba ari Umuyobozi wa Diviziyo ya kabiri mu Ngabo z’u Rwanda no kuba ashinzwe ibikorwa bya gisirikare mu Ntara y’Amajyaruguru.

Aya makuru yatangiye kuvugwa cyane ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 9 Ukuboza 2025 n’ubwo ikipe ya APR FC itaragira icyo ibivugaho.

Amakuru avuga ko Col (Rtd) Vincent Mugisha usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru ariwe usigara ayoboye iyi kipe mu gihe cy’agateganyo.

Brig Gen Deo Rusanganwa yahawe umwanya wo kuba Chairman wa APR FC mu Ugushyingo 2024 asimbuye Col (Rtd) Richard Karasira.