Nyuma y’uko habonetse amakipe 24 agomba kwitabira igikombe cy’Afurika k’ibihugu mu mupira w’amaguru mu bagabo kizaba muri Mutarama umwaka utaha, kuri uyu wa kane hategerwe tombora y’amatsinda y’uko amakipe azahura.
Tombora y’amatsinda y’igikombe cy’Afurika itegerejwe kuri uyu wa kane saa 21:00 z’ijoro zo mu Rwanda, ikazabera i Parc des Expositions ni Abidjan mu murwa mukuru wa Cote d’Ivoire.
Uyu muhango wa tombora ukaba utegerejwemo ibyamamare bitandukanye, abayobozi b’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru n’ubuyobozi bw’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Afurika CAF.
Mbere y’uko tombora ikorwa amakipe y’ibihugu abanza gushyirwa mu dukangara tugera kuri 4, buri gakangara karimo amakipe 6. Amakipe ashyirwa mu dukangara hagendewe ku manota afite muri CAF. Dore uko udukangara duteye mbere y’uko tombora iba;
AGAKANGARA 1:
- Cote d’Ivoire (Ni nayo izakira irushanwa)
- Maroc
- Senegal (Yatwaye irushanwa riheruka)
- Tunisia
- Algeria
- Misiri
AGAKANGARA 2:
- Nigeria
- Cameroon
- Mali
- Burkina Faso
- Ghana
- DR Congo
AGAKANGARA 3:
- Afurika y’Epfo
- Cape Verde
- Guinea
- Zambia
- Equatorial Guinea
- Mauritania
AGAKANGARA 4:
- Guinea-Bissau
- Mozambique
- Namibia
- Angola
- Gambia
- Tanzania
Igikombe cy’Afurika gitegerwe tariki ya 13 Mutarama kugeza tariki ya 13 Gashyantare 2024, kikazakinwa mu gihe cy’ukwezi kumwe, kikazabera muri Cote d’Ivoire.